Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Isimbi Noeline yamenyekanye mu mpera z’umwaka ushize ubwo yiyamamazaga mu bakobwa bahataniraga ikamba rya miss Rwanda 2019 ariko akaza kubuzwa amahirwe n’ikibazo cy’uburebure bwe butari bugejeje kubipimo byari bikenewe, uyu mwari akaba yariyamamazaga afite umushinga wo kurwanya ubucuruzi bukorerwa abana b’abakobwa.

Uretse kuba yaramenyekanye yiyamariza kuba nyaminga w’u Rwanda akabura amahirwe, yaje kumenyekana cyane ubwo yashyiraga hanze amwe mu mateka y’ubuzima bwe yagiye anyuramo kuva ari umwana muto byose bitewe no kutabana neza kw’ababyeyi be, yatangaje uburyo yabaye mu buzima bukomeye, aba k’umuhanda nka mayibobo akajya afungwa ari umwana muto, avuga uburyo yaje kuva mu Rwanda atifuza ubuzahagaruka ukundi yanyuze mu bihugu bitanduka harimo Uganda ajya Kenya aho yigeze gufungirwa aho amariye gufungurwa acurika inzira ijya Afurika y’epfo anyuze Tanzania, Malawi na Mozambique, uyu mukobwa yavuze bynshi cyane harimo ukuntu yakoze n’akazi ko kubyina mutubari ibyo abanyarwanda bita kumansura, nyuma yo gusangiza itangazamakuru ibi bibazo bye byateye abantu benshi agahinda.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Isimbi Noeline ku rukuta rwe rwa Instagram akoreshaho amazina isimbi_karly, kuri uyu wa kabiri nibwo yashyizeho amafoto yamabaye ubusa buri buri, ni benshi bagiye bibaza kuri aya mafoto ndetse hakibazwa niba ariwe wayashyizeho cyangwa niba Atari abantu bafitanye ikibazo bakaba bashatse kumuharabika, abandi bakavugako aya mafoto yakorewe icyo bita editing mucyongereza, ibi byose kubahakana ko ariwe barabivuga bashingiye kuba urukuta rwe rwa instagram ntayindi photo iriho imugaragaza.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Kuri uyu wa 3 kandi nanone hongeye kugaragara andi mafoto yagiye yongerwaho, gusa nyirubwite ntaragira icyo atangaza kuri iyi nkuru ngo hamenyekane imvano y’iri bara ryakozwe, abantu benshi byabateye kwibaza icyo agamije abandi nabo bamusabira gufatwa akajyanwa mu bigo ngororamuco abinkundarubyino nabo bakamutaka bamubwirako ubwamburebwe buteye amabengeza.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Gusa nubwo byafashwe nk’ibara cyangwa ishyano ryaguye, uyu mukobwa yateje umushyitsi kuri instagram kuko mu gihe kitarenze iminsi ibiri urukuta rwe rurimo rurakurikirwa n’isinzi ry’abantu kuko ubu amaze kugeza abamukurikira (followers) barenga 7400 ninako kandi uko amasaha akura abantu barushaho kwiyongera.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Aya mafoto yayashyize hanze mugihe hari itangazo Minisiteri y’umuco na Siporo yashyize hanze ryamagana rikanabuza abantu gushyira ahagaragara amashusho y’urukozasoni.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Isimbi wakoze ibitamenyerewe mu Rwanda

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Umukobwa wavugishije amangambure abantu kuri instagram.

Umukobwa w’umunyarwandakazi wateje impagarara k’urubuga rwa instagram kubera kwambara uko yavutse- Isimbi Noeline

Itangazo rya Minisiteri y’umuco na Siporo ribuza abantu gushyira ahagaragara amashusho y’urukozasoni.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho