UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye  ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Patrick Ssenyonjo uzwi nka Fresh Kid umwana muto ufite imyaka 7 gusa ariko ugaragaza impano ikomeye mu kuririmba abinyujije mu njyana ya rap ku buryo buri umwe wese adashidikanya kubuhanga bwe ugereranyije n’imyaka ye.

Fresh kid n’ubwo amaze kugaragazako afite impano ikomeye muri muzika, Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda Florence Nakiwala yagaragaje impungenge atewe n’uyu mwana wiyemeje gutangira urugendo rwe rwa muzika afite imyaka 7 gusa akaba anamusaba guhita ahagarika umuziki, Minisitiri Nakiwala akaba yaratangarije BBC ko impamvu basaba uyu mwana guhagarika umuziki ari uko itegeko rigenga umurimo mugihugu cya Uganda rivugako nta muntu wemerewe gukora akazi kamuhemba atarageza ku myaka 18 y’ubukure.

UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye  ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Minisitiri w’urubyiruko muri Uganda arasaba Fresh Kid guhagarika muzika

Minisitiri Florence Nakiwala aganira na Television yo muri Uganda NBS, yaburi uyu muraperi w’umwana ko igihe azaba atubahirije amategeko yahanwa nk’uwundi muntu wese wishe amategeko.

Florence yavuzeko ubuyobozi burimo burahanga n’ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye, ko hari ababoneka mu mirimo yo guhinga, mu bucuruzi buciriritse.

Minisitiri Nakiwala yakomoje no kuba Fresh Kid yaba yarataye ishuli kuko mu gihe abandi bana bangana nkawe babaga bari ku ishuli, ngo uyu we yabaga ahugiye mubikorwa bye by’umuziki.

UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye  ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

 Fresh Kid umuraperi ufite imyaka 7 ukomeje kuvugisha benshi

Gusa n’ubwo uyu mwana ashinjwa kuba yararetse ishuli, k’uruhande rw’uwushinzwe kumureberera inyungu Francis Kamoga yabiteye utwatsi atangaza ko Fresh Kid yajyaga ku Ishuli nk’ibisanzwe, aganira na BBC yayibwiyeko uyu mwana yakoraga ibitaramo muri Week-end kuwa Gtandatu no ku Cyumweru, Kamoga yakomeje avugako yabonye mu cyaro uyu mwana ubwo yaririmbaga asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akamukurayo akamujyana I Kampala mu mujyi atangira kumurihirira amafaranga yo kwiga, uyu mugabo avugako uyu mwana ibyo akora Atari akazi kuko atabihemberwa.

Fresh Kid umaze hafi umwaka muri muzika amze gukora indirimbo eshatu harimo iyamenyekanye cyane yitwa Bamuzeeyi Mukulu na Bambi hari nindi irimo irabica murino minsi ifite n’amashusho yitwa Banteka.

UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye  ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Fresh Kid umwana ukunzwe murino minsi.

Nyuma yuko abantu bavugako  Fresh Kid yaba atiga aherutse gushyira hanze indirimbo ifite n’amashusho yitwa Banteka, uyu mwana aririmba yamagana abamushinja kutiga, amwe mu magambe aririmbamo agira ati” Bansuzugura kubera imyaka yanjye, mba numva ibihuha mwirirwamo mwibaza muti ese ariga? Abahombyi bari kurira bahamagara ba nyina, niba untinya mpa amafaranga. Ndi umucamanza utavangura …”

Nyuma yuko Minisitiri w’urubyiruko avuzeko uyu mwana ahagarika muzika yabaye nkuwakije umuriro kuko kumbuga nkoranyambaga no mubinyamakuru bitandukanye kuko benshi mubafana buyu mwana ntibabyumva bamwamaganiye kure bavugako ari ugupfukirana impano y’umwana  basaba ko bagomba kumureka.

Minisitiri Florence yaje no kuganira n’ikinyamakuru Daily Monitor cyo muru Uganda agaragaza n’impungenge z’uko uyu mwana yaba akoresha ibiyobyabwenge, asaba ko bagomba kujya kumusuzumisha barabeko adafata ibiyobyabwenge, uyu mu minisitiri yatangaje ko igihe cyose ababyeyi n’uwushinzwe kureberera inyungu z’uyu mwana bataramugaragariza ukuntu umwana akoresha igihe cye mu ri muzika bakabihuza no kwiga ntibibangamire uburenganzira bwe bwo kwiga atazakundako Fresh Kid akomeza kuririmba.

UGANDA: Fresh Kid umuraperi ukomeye  ku myaka ye 7 yasabwe guhagarika ibikorwa bye by’umuziki kuko akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Fresh kid umaze kuba icyamamare kubera ukuntu ari umuhanga mu mirapire ye.

Minisitiri w’urubyiruko avugako kubangamira impano y’umwana ataricyo ashyize imbereahubwo we avugako amategeko agomba gukurizwa anasaba uyu mwana ko yakurikiza ibyo arimo k'umusaba, Fresh Kid usabwa kudasuzugura amategeko afite imyaka 7 gusa, kandi muri Uganda umuntu wishe amategeko hakoreshwa kumugira inama, kuko aba ataregeza ku myaka 12 yo ikwemerera kuba wahabwa igihano cyo gufungirwa mu magereza y’abana.

 

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

 

Kanda kuri iyi videwo ubashe kureba indirimbo ya Fresh Kid

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho