Banner Home-Top

Kylian Mbappe yatangiye kunyeganyeza bimwe mu bitangazamakuru bikomeye I Burayi kubera akayabo Real Madrid ishaka kumutangaho

Kylian Mbappe yatangiye kunyeganyeza bimwe mu bitangazamakuru bikomeye I Burayi kubera akayabo Real Madrid ishaka kumutangaho

Ikipe ya Real Madrid irimo irashaka kwiyubaka bikomeye muri uyumwaka w’imikino utaha, ni muri urwo rwego iyi kipe yatangiye kurambagiza Kylian Mbappe rutahizamu wa PSG ikaba ishaka kumutangaho miliyoni 280 z’ama Euro ikazajya inamuhemba amafaranga yikubye hafi kabiri ayo asanzwe ahembwa muri PSG.

Ikipe ya Real Madrid yagaragaje umusaruro muke cyane no kutahangana muri uyu mwaka w’imikino turimo tugana k’umusozo wawo, ibi bikaba byaratewe nihungabana rikomeye ryabaye mubusatirizi bw’iyi kipe nyuma yo gutakaza kabuhariwe Cristiano Ronaldo, umutoza wa Real Madrid Zinedine Zidane nyuma yo kugaruka akaba ashaka kongera kubaka ubusatirizi buryana Real Madrid ikongera gusubirana ubushongore n’ubukaka yahoranye, doreko mukeba wayo  FC Barcelona imaze kuyigira agafu k'imvugwarimwe.

Kylian Mbappe yatangiye kunyeganyeza bimwe mu bitangazamakuru bikomeye I Burayi kubera akayabo Real Madrid ishaka kumutangaho

Ikipe ya PSG ifite impungenge zo kuzahura n’ikibazo cyuko yazahabwa ibihano bya FFP ( Financial Fair Play) ikaba yifuza kurekura Kylian Mbappe, ibi bikaba byaha amahirwe menshi ikipe ya Real Madrid ikaba yamwegukana doreko n’ubundi iri ku isonga mu makipe ashaka uyu musore w’umufaransa ufite umupira wo kurwego rwo hejuru ku kirenge cye.

Uretse kuba Real Madrid ishaka uyu musore, byaba ari amata abyaye amavuta kuriwe kuko asanzwe ari umufana wayo akaba yaranifuje kuyikinira mbere yuko ava muri AS Monaco ajya muri PSG.

Kylian Mbappe yatangiye kunyeganyeza bimwe mu bitangazamakuru bikomeye I Burayi kubera akayabo Real Madrid ishaka kumutangaho

Sadio Mane nawe ari mu bavugwako Real Madrid ibashaka

Gusa umuherwe akaba na Perezida wa Real Madrid Florentino Perez akaba atarabishyizemo ingufu, gusa ubu nyuma yaho Mbappe azamuriye urwego akagaragazako ari umukinnyi udashidikanywaho n’isi yose ku buhanga afite birashoboka ko yamuzana.

Si Mbappe gusa Real Madrid ishaka kuko yifuza kongera kubaka imbere hayo hatyaye ikaba bivugwako irimo irarambagiza abandi bakinnyi bakina basatira izamu barimo Sadio Mane wa Liverpool, Eden Hazard wa Chelsea na Raheem Sterling wa Manchester City.

Kylian Mbappe yatangiye kunyeganyeza bimwe mu bitangazamakuru bikomeye I Burayi kubera akayabo Real Madrid ishaka kumutangaho

Umukinnyi wa Chelsea Eden Hazard nawe arakenewe muri Real Madrid

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho