Niyigena Solange uzwi nka Keza wigeze guteza impagarara ubwo yifotozaga yambaye ubusa n’ibendera ry’igihugu yambitswe impeta n’umukunzi we uba imahanga

Niyigena Solange uzwi nka Keza wigeze guteza impagarara ubwo yifotozaga yambaye ubusa n’ibendera ry’igihugu yambitswe impeta n’umukunzi we uba imahanga

Niyigena Solange wamenyekanya cyane ku izina rya Keza ni umunyamidelikazi  akaba yaragiye anakoreshwa mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi nyarwanda,akaba yarigeze no guseruka mu banyamideli 10 ubwo bari bahagarariye u Rwanda I Lagos muri Nigeria hari mu iserukiramuco ry’imideli rya GT Bank fashion week-end,  uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yifotozaga ari k’umucanga yiteye ibendera ry’igihugu bikaza guteza impagarara kumbuga nkoranyambaga, bigera naho  Perezida wa Komisiyo y’itorero ry’igihugu nawe yamuvuzeho, Bwana Bamporiki Edouard yavugaga ko bidakwiye gukinira ku kirango kigihugu.

Niyigena Solange uzwi nka Keza wigeze guteza impagarara ubwo yifotozaga yambaye ubusa n’ibendera ry’igihugu yambitswe impeta n’umukunzi we uba imahanga

 Keza wagiye avugisha menshi abantu bitewe n’amafoto yagiye ashyira hanze.

Uyu mukobwa kandi yagiye yamamara cyane kubera andi mafoto yashyiraga bitewe nukuntu yabaga yayifotoje, hari yabaga yifotoje yambaye akenda k’imbere ko hasi hejuru yambaye ubusa yakinze ikiganza kumabere.

Keza wagiye wamamara muri ubwo buryo butandukanye twavuze haruguru, muri iyi Week-end ishize kuwa Gatandatu  umusore bamaze imyaka igera muri 4 bari m’uburyohe bw’urukundo yateye ivi amwambika impeta imwemezako yamwihebeye ikanamuteguzako yifuza kuzabana nawe.

Niyigena Solange uzwi nka Keza wigeze guteza impagarara ubwo yifotozaga yambaye ubusa n’ibendera ry’igihugu yambitswe impeta n’umukunzi we uba imahanga

Ubwo umusore wihebeye Keza yateraga ivi agasaba Keza ko yazamubera umugore.

Umukunzi wa Keza asanzwe aba mu Bwongereza  ni naho akorera imirimo ye akaba yari yaje mu Rwanda kwmbika umukunzi we impeta imugezaho ubusabe bwo kuzabana bombi, gusa nyuma yo kwambikwa impeta kwa Keza ntago haratangazwa igihe n’bijyanye n’agahunda y’ubukwe byose bizabera.

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho