Hateguwe igitaramo ngaruka kwezi cyiswe Reflect Jesus worship Evening

Hateguwe igitaramo ngaruka kwezi cyiswe Reflect Jesus worship Evening

Rabagirana worship band yateguye igitaramo cyo kuramya no kuhimbaza mu rwego rwo kubwiriza abantu ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo kandi no gushimira Imana kubyo ikorera abantu bayo.

Icyi gitaramo cyikaba cyiba kuri uyu wa Gatanu taliki ya 05/04/2019

Iki gitaramo kizabera kuri Eglise Apostolique pour le reveil au Rwanda (E.A.R.R) hakunze kwitwa kuri Apostilic church I remera mu giporoso ku muhanda ujya Kabeza.

Muri iki gitaramo ngaruka kwezi hatumiwe mo abahanzi bagiye batandukanye nka Arsene Tuyi n’abandi benshi bazwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Hateguwe igitaramo ngaruka kwezi cyiswe Reflect Jesus worship Evening

Ubwo ubugeni.com yaganiraga n’umwe mu bari gutegura iki gitaramo cyiswe Reflect Jesus worship Evening

yagize ati: “…iki gitaramo kigamije kubona abantu baza hamwe bakaramya Imana bagataha hari icyahindutse mu buzima bwabo kuko Yesu yaruhuye abarushye, akiza abarwayi, mbese turifuza ko bizaba ibirenze umuziki. Icyo nabwira abantu ni uko Yesu adahinduka uko yahoze niko ari, abantu bazaze biteguye kubona ukuboko kw’Imana. Turaritse abantu bose kuzahagera bagasabana n’Imana.”

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho