Banner Home-Top

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya Nyizera yakoranye na Tom Close

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya Nyizera yakoranye na Tom Close

KAGAME Mabano Eric uzwi nka Mr Kagame umaze kumenyekana cyane nyuma y'indirimbo yigeze gushyira hanze akayita Ntimubumbaze bigatuma amenyekana mu matwi y’abanyarwanda, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yise Nyizera yakoranye na Tom Close.

Uyu musore yaramaze iminsi mike abafana be bakumbuye igihangano cye gishyashya gusa nawe ntiyigeze abicisha irungu dore ko yahise abanza gushyira hanze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi ku italiki ya 10/ Werurwe/2019.

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya Nyizera yakoranye na Tom Close

AB-Godwin wakoze amashusho ya Nyizera asigaye akorera muri The Mane Videos

Haciyemo iminsi iyi ndirimbo itarakorerwa amashusho gusa amakuru dukura mu nshuti ze za hafi zivugako hahise hazamo iki cyumweru cyo kwibuka bituma adashyira hanze amashusho yayo.

Aya mashusho yafashe na AB-Godwin usanzwe umenyerewe mu gukora amashusho meza ubu akaba ari gukorera muri The Mane Videos dore ko nawe maze kugera ku rwego rushimishije. Aya mashusho akaba yarafatiwe ahitwa Kwetu films I Gacuriro Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jay-P uzwi n'umunyabigwi muri muzika nyarwanda.

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya Nyizera yakoranye na Tom Close

Tom Close ufatwa nk'umunyabigwi muri muzika nyarwanda

Umuhanzi Mr Kagame yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya Nyizera yakoranye na Tom Close

Ubwo ubugeni.com yaganiraga na Mr Kagame yasobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo ye.

Yagize ati: “ iyi ndirimbo ni iya kabiri nshyize hanze muri uyu mwaka kandi ni iya kabiri mu ndirimbo zanjye z’urukundo kuko nsanzwe ndirimba ku buzima busanzwe. Ni ibyigiciro kuba narayikoranye na Tom Close nk’umuhanzi nakuze nkunda na n’ubu nkunda ibihangano bye.  Iyi ndirimbo ni iyo buri wese yatura uwo bakundana kuko kwizerana bituma urukundo rukomera. Abakunzi banjye mbahishiye byinshi harimo n’indirimbo nshyashya izakurikiraho yitwa Bamubambe.”

 

Kanda hano ubashe kureba amashusho ya Nyizera

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho