Ivanka trump yasoje uruzinduko yagiriraga muri Africa asura Cote D’ivoire

  Ivanka trump yasoje uruzinduko yagiriraga muri Africa asura Cote  D’ivoire

Umukobwa wa Donald Trump ; Ivanka Trump rero mu nama ya nyuma mu ruzinduko yagiriraga muri muri Africa yagejeje ijambo kuri ba rwiyemezamirimo b’abagore kuri uyu wa gatatu. Trump rero yaganiriye n’ abari n’abategarugori bakora ibijyanye n’ubucuruzi hamwe n’abagore bakangurira abandi ibikorwa by’iterambere , abanyapolitiki ndetse n’abanyeshuri.

Mu ijambo yabagejejeho yagize ati ‘’ Sosiyete zishyigikira abagore bakagera ku ntego zabo zirushaho kugira amahoro no kugera ku iterambere rirambye; Biragaragara 

  Ivanka trump yasoje uruzinduko yagiriraga muri Africa asura Cote  D’ivoire

Muri iyo nama y’aba rwiyemezamirimo b’abari n’abategarugori muri cote d’ivoire niho Ivanka Trump yasoreje uruzinduko rwe rw’iminsi ine yagiriraga muri afurika urwo yahereye muri Ethiopia aho yari azanywe no kumenyekanisha umushinga wa se ugizwe na miliyoni 50 z’amadolari. Ni umushinga se yatangije mu kwezi kwa kabiri mu mwaka wa 2018 witwa WOMEN’S GLOBAL DEVELOPMENT INITIATIVE(WGDP). Uyu ni umushinga ugamije guteza imbere abari n’abategarugori bikorera bari mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

Abandi bafashe ijambo muri iyi nama nabo bari bamwe mu bari n’abategarugori bavuga rikijyana ndetse n’abagwizatunga bo muri iki gihugu ndetse n’abari bahagarariye imiryango itandukanye baganira ku mahirwe yo gukora ubucuruzi ku mugabane wa Afurika. Abenshi bavuye muri iyi nama batangaje ko bahise bagira  icyizere cy’ejo hazaza.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho