Papa Francis ntavuga rumwe na Donald Trump

Papa Francis ntavuga rumwe na Donald Trump

Umwaka ushize, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika ku isi Papa Francis usanzwe uzwi ku izina rya ‘’no fan of builders of walls’’ cyangwa se ‘’ udashyigikiye abubatsi b’inkuta’’ kubera ko yanenze umugambi wa president wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump wo kubaka urukuta rukumira abimukira.

Ni kuri izo mpamvu rero yageneye abo bimukira miliyoni 500 z’amadolari zo gufasha abimukira baheze ku mupaka wa Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerka. Iyi mfashanyo ngo izashyirwa mu mishanga 27 yo muri za diyosezi 16 no mu miryango y’abihayimana yasabye ubufasha ngo ikomeze gucumbikira, kugaburira no guha iby’ibanze abo bimukira kuko abenshi muri abo bimukira ubu bari muri hoteli za diyosezi cyangwa mu bigo by’abihayimana bya kiliziya gatolika muri Amerika .

Papa Francis ntavuga rumwe na Donald Trump

Abo bimukira bagera ku 75 000 baturuka mu bihugu bya El Salvador, Honduras na Guatemala bageze muri Mexique bashaka kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahunga ubukene,inzara cq ubugizi bwa nabi.

Vatican yahise inatangaza ko inkunga yagenerwaga aba bimukira yagabanutse kubera ko itangazamakuru ryagabanije ubuvugizi ryabakoreraga.

 Iyi mfashanyo yaturutse mu kigega cyitwa ‘’Peter’s pence’’ cya kiliziya gatolika gikusanyirizwamo imfashanyo zituruka hirya no hino ku isi.

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho