Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Promise yashyize amashusho hanze ya Warumagaye

Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Promise yashyize amashusho hanze ya Warumagaye

Victor Rukotana umaze kumenyekana cyane kubera impano yo kuririmba afite akaba yaragiye anafashwa na Uncle Austin, Intore Masamba n’abandi yamaze gushyira indirimbo ye nshya hanze nyuma y’igihe yaramaze adasongongeza abakunzi be ku bihangano bye.

Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Promise yashyize amashusho hanze ya Warumagaye

Iyi ndirimbo yayise Warumagaye gusa hari hashize amezi atatu ashyize hanzu iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi. Uyu munsi taliki ya 30/Mata/2019 nibwo yahise ashyira amashusho hanze y’iyi ndirimbo dore ko abakunzi bari bamaze iminsi bayimwishyuza.

Mu magambo ye yagize ati: “…Umutima ukunda wari warumagaye, abakobwa bino ntanumwe wandebaga n’irihumye maze wowe unyere urukundo nyaryukundo…”

Victor Rukotana wamenyekanye mu ndirimbo yitwa Promise yashyize amashusho hanze ya Warumagaye

Victor umaze kugeza mu ndirimbo zigera kuri eshanu yashyize hanze amaze kugaragaza ko yigaruriye imitima y’abanyarwanda dore ko indirimbo ye iheruka yise Promise yamenyekanye cyane ikanacurungwa ku bitangazamakuru byinshi. Mu ndirimbo amaze gusohora harimo MAMA CITA, Warumagaye, Promise, Sweet love n’izindi.

Uyu muhanzi ubu ari gukorana na The Management Ent. akaba ariyo iri gukurikirana ibikorwa bye by’ubuhanzi.

 

Kanda kuri ayo mashusho ubashe kureba indirimbo ye Warumagaye:

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho