Uruganda rwa Boeing rurashinjwa uburangare bukabije n' ababuriye ababo mu mpanuka ya 737 Max harimo n' umunyarwanda.

Uruganda rwa Boeing rurashinjwa uburangare bukabije n' ababuriye ababo mu mpanuka ya 737 Max harimo n' umunyarwanda.

Ku itariki ya 10/03/2019 nibwo indege ya Boeing 737 Max yakoze impanuka nyuma y' iminota 6 ihagurutse ku kibuga cy' indege cya Addis ababa International airport, iyi mpanuka ikaba yarahitanye abantu bagera ku 157 bose bari batwaye niyi ndege.Nyuma y' impanuka habayeho gukwirakwira kw' amakuru ko iyi mpanuka yaba yaratewe no kuba ibyuma bikoze iyi ndege byari bishaje kandi habuze isuzumwa ry' imbitse mbere yuko iyi ndege ihaguruka.

Kuri uyu wa mbere uruganda rwa Boeing Co. rwajyanywe mu rukiko na banyakanada babiri baburiye imiryango yabo mu mpanuka ya 737 Max mu kwa gatatu bakabura abantu bagera ku 10.Mu bantu bagera ku 157 bazize impanuka yakozwe n' indege ya Boeing 737 Max nyuma y' iminota mike ihagurutse harimo umuryango wose wa bantu 7 uwasigaye mu muryango yitwa Vaidya akaba ari mu bashinjwa Boeing.Hari harimo kandi umugore warikumwe na bana be batatu uwasigaye mu muryango akaba umugabo we Paul njoroge uri mu bashinjwa Boeing.

Uruganda rwa Boeing rurashinjwa uburangare bukabije n' ababuriye ababo mu mpanuka ya 737 Max harimo n' umunyarwanda.

Ahabereye impanuka ya Boeing 737 Max imaze imnota 6 ihagurutse ku kibuga cy' indege.

Uruhererekane rw' ibirego bagiye batanga mu rukiko rukuru rwa Chicago abarega Boeing baravuga ko habayeho uburangare bukabije mu ikorwa ndetse n' isuzumwa ry' indege ya Boeing 737 Max harimo kuba batarasuzumye neza mudasobwa ishinzwe gukurikirana umuvuduko indege iri kugenderaho bikaba biri mu byateje kandi impanuka.
"Niba bakomeje guhakana uburangare bwabo, Tugiye gushaka inzandiko ndetse n' ibisubizo byose byagiye biva mu magerageza yakozwe kuri iyi ndege ya Boeing 737 Max": Byavuzwe na Robert Clifford uhagarariye abarega Boeing mu mategeko kuri uyu wa mbere.

Uruganda rwa Boeing rurashinjwa uburangare bukabije n' ababuriye ababo mu mpanuka ya 737 Max harimo n' umunyarwanda.

Musoni Jackson umunyarwanda rukumbi wari mu ndege yakoze impanuka nawe akahasiga ubuzima.

Boeing ikaba yaririnze kugira icyo itangaza ku birego ishinjwa nkuko bitangaza n'uhagarariye uru ruganda mu mategeko Peter P. Pedraza yagize ati: "Boeing irakomeza kwihanganisha no gufata mu mugongo ababuriye ababo mu mpanuka ya Boeing 737 Max .Nkuko iperereza rigikomeza kucyaba cyarateye impanuka turacyakorana n' inzego zishinzwe iperereza kugira ngo tubahe ukuri ku cyateye impanuka."
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Bloomberg mu birego kandi Boeing ishinjwa harimo icyu munyarwanda Musoni Jackson  nawe wari muri iyo ndege ikirego cye kikaba cyaratanzwe mbere y' ibindi dore ko bagitanze mu rukiko rukuru rwa Chicago hashije iminsi mike impanuka ibaye.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho