Youtube yavuze ko amashusho yagurishaga igiye kuyagira ubuntu ku bantu bose.

Youtube yavuze ko amashusho yagurishaga igiye kuyagira ubuntu ku bantu bose.

Ushinzwe ubucuruzi muri Youtube Robert Kyncl yavuze gahunda iyi kompanyi ifite ko ari ugushyira ahagaragara amashusho yakorwaga na youtube akabonwa aruko umuntu yishyuye amafaranga , abantu bose bakaba babasha kuyabona ku buntu ariko harimo kwamamaza gusa.Kyncl yabitangaje ubwo yari mu nama itegurwa na youtube bagiye kumenyesha abantu ibintu bishya bagiye kubagezaho, ikindi yatangaje ko abantu bakora umuziki bashobora kujya babona amafaranga mu gihe bashyizemo kwamamaza amashusho youtube ibahaye.Yakomeje avuga ko youtube izajya ikoresha uburyo bwo kwamamaza mu mashusho aho kugurisha amashusho mu gukorera amafaranga.

Youtube yavuze ko amashusho yagurishaga igiye kuyagira ubuntu ku bantu bose.

"Cobra Kai" imwe muri filime z'uruhererekane youtube izaheraho ikora tugatangira kuyibona gutera tariki ya 29/08/2019

Robert kyncl ushinzwe ubucuruzi muri youtube yavuze kandi ko iyo gahunda yo kwishyura izagumaho ku bantu bakeneye kureba amashusho azira kwamamaza.Mu biganiro youtube izajya ikora izahera ku ruhererekane rw' ibiganiro 2 aribyo "Karate Kid" izakurikirana na "Cobra Kai" izi filime zose zizaboneka guhera tariki ya 29 Kanama nibwo season 1 yazo izaba irangiye .

Youtube yavuze ko amashusho yagurishaga igiye kuyagira ubuntu ku bantu bose.

Robert Kyncl ushinzwe ubucuruzi muri Youtube

"Mu gihe izindi kompanyi zikora ibiganiro n' amashusho zirwanira gushyira amashusho yabo ku gice cyo kwishyura gusa.Twe turi kujya mu cyerezeko gitandukanye, tugira amashusho yacu ku buntu ngo agere kuri bose nkuko nandi yose ariko bimeze." Byatangajwe na Kyncl ushinzwe ubucuruzi muri Youtube.

Amashusho ya Cobra Kai season 2 Youtube izaheraho itugezaho amashusho yayo:

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho