APR FC yatsikiriye kuri AS Kigali, Rayon Sport igira amahirwe yo gufata umwanya wa mbere

APR FC yatsikiriye kuri AS Kigali,  Rayon Sport igira amahirwe yo gufata umwanya wa mbere

Umukino wari utegerejwe uyu munsi muri Azam Rwanda Premier league wahuzaga APR FC iri ku mwanya wa mbere yakinaga na AS Kigali iri ku mwanya wa 7, ukaba warangiye amakipe yose anganya ibitego 2 kuri 2. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko wari gutuma APR FC ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona mu gihe yari kuba itsinze kuko irarusha Rayons Sport inota rimwe mu gihe yo izakina ku cyumweru na Police FC.

Kunganya uyu mukino bitumye APR FC igira amanota 59 ku mwanya wa mbere, isigara irusha amanota abiri ikipe ya Rayon Sports ya kabiri.Gikundiro ishobora gufata umwanya wa mbere mu gihe yatsinda Police FC izayakira ku Cyumweru kuri Stade Amahoro.Impinduka zikomeye z’abatoza b’ikipe ya AS Kigali,Mateso Jean de Dieu na Kodo mu gice cya kabiri,zifashije AS Kigali gukura inota rimwe ku ikipe ya APR FC mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’u Rwanda banganyijemo ibitego 2-2.

APR FC yatsikiriye kuri AS Kigali,  Rayon Sport igira amahirwe yo gufata umwanya wa mbere

Hakizimana Muhadjili iminota 90+4' yamusize ababaye nubwo yujuje ibitego 14 dore ariwe watsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa APR FC.

Imikino itegerejwe muri shampiyona ku munsi wa 26:

Ku wa gatandatu, 04/05/2019
AS Muhanga vs SC Kiyovu (Stade Muhanga)
Marines FC vs Gicumbi FC (Stade Umuganda)

Ku cyumweru, 05/05/2019
Espoir FC vs Bugesera FC (Stade Rusizi)
Mukura VS vs Musanze FC (Stade Huye)
Etincelles FC vs Kirehe FC (Stade Umuganda)
Sunrise FC vs Amagaju FC (Nyagatare)
Police FC vs Rayon Sports FC (Stade Amahoro)

Photo Credits:igihe.com,inyarwanda.com

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho