Urugendo rwa Ed Sheeran mu muziki -Menya amateka ya Edward Christopher Sheeran

Urugendo rwa Ed Sheeran mu muziki -Menya amateka ya Edward Christopher Sheeran

 

Yitwa Edward Christopher Sheeran, yavutse taliki 17 Gashyantare 1991, avukira ahitwa Halifax mu bwongereza.

rugendo rw’uyu musore rwatangiye 2011. Atangirana n’inzu y’umuziki ya Atlantic Records. Ed Sheeran yandikiye indirimbo itsinda rya One Direction ndetse na Justin Bieber. Umuzingo we wa mbere yawusohoye muri nzeri mu 2011. Iyi ni imwe mu zakuruye Jamie Fox na Elton John, aba bakunze impano y’uyu musore rwose ntibyatinywa no kwandika mu bitangazamakuru.

Mu 2014 Ed Sheeran yasohoye umuzingo we wa kabiri uyu uza witwa X. Iyi yakurikiwe n’iya gatatu yaje ijyera mu matwi ya benshi hari taliki 3 werurwe 2017.
Indirimbo ye Sing yarakunzwe gusa na thinking out loud ntiyasigaye, izi zafashe imyanya ya mbere ku ntonde z’indirimbo zikomeye ku mugabane w’Amerika.

Album ye X yafashe umwanya wa mbere kuri billboard hot 200. Mu bwana bwe nyamusore yakuriye I Halifax nyuma umuryango we uza kwimukira i Framlingah mu mujyi muto wa Suffolk mu bwongereza. Yaririmbye muri chorale akiri muto,gusa ngo mubyara we waje no kumuha impano ya gitari ni umwe mu batumye akomeza kuwukunda.

Yajyaga ajya gufata amasomo y’inyongera kuri iyi gitari kugira ngo arusheho kunoza ubumenyi afite mu muziki. Ku myaka 11, ngo yagiye mu gitaramo cy’umunyamuziki Famine Rice ; iki gitaramo ngo yatumye yumva yajya no mu bijyanye no gutunganya indirimbo.

Ku myaka ye 13, yahise asohora umuzingo yise “The Orange Room”, ishuri yarivuyeho afite imyaka 16 gusa kugira ngo umwanya we wose awuhe umuziki. Icyo gihe ngo yashakishaga amahirwe ashoboka yo kugaragara mu bitaramo byabaga bihabwa abahanzi bakizamuka nta mupaka.

Ed Sheeran yafashije itsinda rya One Direction mu myandikire y’indirimbo zagombaga kujya ku muzingo waryo waje gusohoka witwa Up all night !

Muri 2012, yakoranye na Taylor Swift ku iyandikwa ry’indirimbo ye yise everything has changed. Uyu musore kandi ni n’umukinnyi w’amafilime.

Mu 2015 yagaragaye muri filime y’uruhererekane yiswe The Bastard Executioner, mu mwaka wa 2016 yagaragaye muri filime Bridget Jones Baby. Muri uyu wa 2017 azagaragara mu gice cya 7 cya filime ya Game of Thrones.

Umuvandimwe we witwa Mathew ni umwanditsi w’indirimbo zo mu bwoko bwa Classique cyo kimwe nk’ababyeyi be.

Ed Sheeran kuri ubu akundana n’umukobwa witwa Cherry Seaborn ; uyu yanagaragaye azengurukana n’uyu musore mu bitaramo by’uruherekane bitandukanye byabaye mu mwaka wa 2016.

Ed Sheeran ngo ku myaka ye 10 yafanaga cyane Eminem. Ngo hari album ye yose yari yarafashe mu mutwe.

Ibi ngo byanamufashije kureka kudidimanga kuri ubu indirimbo ye Shape of You, ikaba iri muzifite views nyishi kuri youtube ntiywakwiremgagiza kandi kuvuga Perfect, Happier, Photograth ndetse nizindi zitandu kanye mwagiye mukunda.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho