Karoti Urukingo rw'indwara zitandukanye zirimo Kanceri y'amabere kubagore

Karoti Urukingo rw'indwara zitandukanye zirimo Kanceri y'amabere kubagore

Nubwo iyo turwaye twivuza, ariko burya kwirinda biruta kwivuza. Kimwe mu bintu byagufasha kwirinda indwara nyinshi zitandakanye harimo karoti iyo ikoreshejwe neza.

Kuva mu myaka ibihumbi ishize, muri Afuganisitani batangiye guhinga karoti. Karoti ni igihingwa gifite ibara risa na oranje, riri hagati y’umutuku n’umuhondo. Ifasha muri byinshi, haba mu kurinda no kuvura.

Gusa kuri ubu ntaho karoti itaboneka ahubwo kuba itaturirinda cyangwa se ngo ituvure indwara biterwa no kutayiha agaciro no kuyikoresha nabi.

Birazwi ko kurya imboga zitandukanye ari urukingo rw’indwara nyinshi ku buzima bwa muntu, igihe ziriwe zigifite umwimerere wazo.

Karoti ni ubwoko bw’imboga bukungahaye kuri vitamine zitandukanye zirimo vitamin A,B,C na E, zikaba ari vitamine zikenerwa cyane mu mubiri w’umuntu.

 

Uretse kuba ari imboga ziribwa, karoti ni umuti cyangwa urukingo rw’indwara nyinshi ku buzima, kuko zirinda guhuma, zongerera uruhu ubwiza, zirinda kanseri y’amara,ndetse by’umwihariko zikarinda kuba warwara indwara ya kanseri y’amabere ku kigero kiri hejuru ya 60%.

Inkuru yanditswe ku rubuga elcrema ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bijyanye n’imirire, bwerekanye ko kurya karoti kenshi bishobora gufasha abagore kutarwara kanseri y’amabere ku kigero kiri hagati ya 40 na 60 %.

Abashakashatsi baturutse hirya no hino mu bihugu by’Uburayi bakoreye inyigo ku bagore 1500 bafite kanseri y’amabere ndetse n’abandi 1500 batayifite.

Bagize bati” Icyo twabonye ni uko abafite ibikomoka kuri karoti mu mubiri wabo baba bafite amahirwe menshi yo kudafatwa na kanseri y’amabere.”

 

Karoti Urukingo rw'indwara zitandukanye zirimo Kanceri y'amabere kubagore

Gutegura indyo zirimo karoti

Karoti mbisi bavuga ko ari zo nziza,kuko kuziteka bituma vitamine zirimo zigabanuka, bityo ugasanga izigeze mu mubiri ziba nke.

Ushaka kurya karoti mbisi arazironga, akaziharuraho agashishwa k’inyuma, akazunyuguza mu mazi meza, akazirya.

Karoti zishobora gutekwa zitogosheje cyangwa zikaranze mu mavuta. Karoti kandi zishobora gutekwa hamwe n’ibindi biribwa bitandukanye.

Umutobe wa karoti ushobora gutegurwa ukoresheje icyuma cyabugenewe, gishinzwe kuziharura, warangiza ugakamura umutobe wazo.

Umutobe wa Karoti ushobora kuwufata wonyine cyangwa ukawuvanga n’indi mitobe nk’uw’inanasi, pome cyangwa indimu.

Uwo mutobe ushobora kongerwamo agasukari cyangwa ubuki kandi ugira akamaro kanini ku mubiri wa muntu no mu buvuzi.

Dore ibigize karoti bifasha mu kurinda indwara no kwivura

  • • Karoti ikungahaye kuri vitamin A. Ifite kandi na vitamin C.
  • • Karoti irimo poroteyine nyinshi
  • • Karoti ibamo ibyitwa beta-carotene
  • • Karoti ibamo isukari.
  • • Karoti ibamo vitamin K na E
  • • Karoti ikungahaye ku myunyu ngugu nka karisiyumu, ubutare (fer/iron), potasiyumu, manyeziyumu, manganeze, fosifore na zenki (zinc).

 

Karoti Urukingo rw'indwara zitandukanye zirimo Kanceri y'amabere kubagore

Akamaro ka karoti mu kuvura no kurinda indwara

  • • Kuba karoti ikungahaye ku byo tuvuze haruguru, bituma igira umumaro ukurikira :
  • • Ifasha mu kubona cyane cyane butangiye kugoroba
  • • Ifasha mu gukura, bitewe na vitamin A irimo
  • • Ifasha mu kurwanya kanseri y amaraso no mu gutuma amaraso akama vuba mu gihe ukomeretse
  • • Ifasha mu kurwanya kanseri zitandukanye nka kanseri ya prostate ifata abagabo, na kanseri y ibihaha
  • • Ifasha mu gusohora imyanda mu mubiri
  • • Ituma ugira uruhu rwiza, ikanatuma rutagaragaza gusaza !!!
  • • Karisiyumu irimo ituma amagufa akomera
  • • Irinda indwara z umutima
  • • Ifitiye akamaro amenyo n’ishinya
  • • Ifasha abarwaye diyabete
  • • Karoti imwe nini ku munsi, buri munsi, yagufasha mu kugabanya inshuro ujya kwa muganga

Uko karoti ikoreshwa

  1. Iribwa bayihekenya, iyo ubikoze umaze kurya birinda amenyo n ishinya
  2. Ushobora kuyikuramo umutobe wayo ukawunywa. Bigurira akamaro inyama zo mu nda nk’amara n igifu.
  3. Kuyikoramo salade (kuyirapa, cyangwa kuyicamo uduce duto)
  4. Iyo uyiseye ugashyira ku gisebe bikirinda mikorobi.
  5. Iyo ushaka kuyirya itetse si byiza kuyikaranga, ahubwo uyishyira ku byo kurya birangiye gutogota kugirango utica intungamubiri zirimo.

Iyi ni imwe mu mimaro ya karoti mu kuturinda no kutuvura indwara iyo ikoreshejwe neza.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho