Ibintu 35 wamenya kuri Christiano Ronaldo

Ibintu 35 wamenya kuri Christiano Ronaldo
  1. Amazina ye yose ni: Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro
  2. Yitwa « Ronaldo » kubera ko se yari umukunzi ukomeye wa Ronald Reagan wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka yashize.
  3. Ubwo yari akiri muto bamwitaga(akabyiniriro) umutesi(pleurnichard) cyangwa akayuki(petite abeille)
  4. Ku myaka 14 y’amavuko yakubise intebe umwarimu wari umusuzuguye
  5. Afite mukuru we umwe n’abashiki be babiri bakuru
  6. Yabazwe umutima ku myaka 15 y’amavuko
  7. Mu 2003 Manchester United yamuguze miliyoni 15 z’ama-Euro avuye muri Sporting, aca agahigo muri icyo gihe cyo kuba ari we mukinnyi w’imyaka iri munsi ya 18 y’amavuko uguzwe akayabo.
  8. Ubwo yageraga mu mashitani atukura(Red Devils) yasabye kwambara numero 28 ariko Alex Ferguson amuha numero 7 yambawe na Best, Cantona na Beckham babaye abanyabigwi ba Manchester United.
  9. Coup-franc yanyarutse cyane ya CR7 yapimwe ku muvuduko wa 130km/h.
  10. Iduka rya mbere rya Cristiano ryatangijwe mu 2006 aho avuka i Madère.
  11. Muri Canada, imwe muri kaminuza yatangije isomo ry’imitekerereze n’imigirire ya muntu(sociologie) ku buzima bwa Cristiano.

          Cristiano akora imyitozo yo gukomeza inda(abdos) ibihumbi 3000.kumunsi

  1. Ibinure bye bifite 10% y’ibiro byose bye.
  2. Hari inzu ndangamurage ya Cristiano Ronaldo aho ushobora gusanga amafoto ye, ibihembo n’imidari yagiye yegukana, ikaba iherereye Funchal muri Portugal.
  3. Cristiano yagize abakunzi benshi batandukanye ariko ubu uwo bari kumwe yitwa Georgina Rodriguez ndetse ni we wamubyariye umwana we wa 4.
  4. Cristiano yigeze kuryamana na Marisa Mendes, umukobwa wa Jorge Mendes uhagarariye inyunguze(agent)
  5. kubera ko atanga amaraso iteka, nta gishushanyo na kimwe(tatouage) agira ku mubiri we
  6. Yabaye umukinnyi wa 4 mu mateka wabashije kwinjira mu nzu ndangamurage ya Tussauds i Londres mu Bwongereza nyuma ya Pelé, David Beckham na Steven Gerrard.
  7. Umukinnyi wa filime, Arnold Schwarzenegger (wamamaye nka komando) ahamya ko ari umufana ukomeye w’imiterere y’umubiri wa CR7 by’umwihariko ‘abdos’ ze.
  8. Se yapfuye azize kanseri y’umwijima kubera inzoga. Cristiano Ronaldo yari afite imyaka 20 y’amavuko.
  9. Kubera ibibazo se yagiye agira bishingiye ku kunywa inzoga, Cristiano we yahisemo kutazinywa.
  10. Afite umukino(jeu) we wihariye kuri iPhone: Heads Up With Cristiano.
  11. Yabaye umubyeyi bwa mbere mu 2010. Umuhungu we w’imfura yitwa Cristiano Ronaldo Junior.
  12. Mu Ugushyingo 2015 i Londres mu Bwongereza hasohotse filime ya Cristiano Ronaldo.
  13. Yishyuye amafaranga yo kubaga ubwonko ndetse n’andi yose yavuje umwana w’umukene wari ufite amezi 10 y’amavuko.
  14. Cristiano asimbuka bisumbije abakinnyi ba NBA. Uyu musore ashobora gusimbuka santimetero 78 gusumbya urugero rusange rw’abakinnyi ba NBA.
  15. Cristiano mu 2016 yabonaga umushahara w’umwaka wa Barack Obama mu minsi 6 gusa n’amasaha 9 n’iminota 17…
  16. Cristiano Ronaldo afite indege bwite ye (jet-privé).
  17. Ni we mukinnyi rukumbi wazanye uburyo bwihariye bwo kwishimira (celebration) Ballon d’Or.
  18. Cristiano Ronaldo, umwaka wa 2017 wasize agize Ballon d’or eshanu anganya na Messi.
  19. Cristiano Ronaldo afite abana bane, imfura ye hamwe n’impanga ebyiri bose ntabwo ba nyina bazwi naho uwa kane avuka k’umukunzi we Georgina Rodriguez.
  20. Mu 2009 ubwo yavaga muri Manchestr United yerekeza muri Real Madrid atanzweho asaga miliyoni 94 z’ama-Euro, yabaye umukinnyi wa mbere ku isi wari uguzwe menshi muri icyo gihe.
  21. Yaciye agahigo ko kuba ukunnyi wambaye nimero imwe muri carrier ye ya football
  22. Niwe mikinnyi watwaye chapions league nyishi yambaye nimero imwe ariyo 7
  23. Kuri ubu niwe mukunnyi ufite imodoka ihenze kurisha abandi yitwa la voiture noire akaya ayiguze mugihe imaze iminsi mike imuritswe nuruganda rwa Bugatti
  24. Yabashije kwiyitirira Nimero yambara mu kibuga (CR7) ubu amaze gukinira ikipe 4 akaba ageze kuri Juventus yo mugihugu cy'Ubutariyani

 

Ibintu 35 wamenya kuri Christiano Ronaldo

Christiano Ronaldo Muri Man U

Ibintu 35 wamenya kuri Christiano Ronaldo

Christiano Ronaldo Muri Real Madrid

Ibintu 35 wamenya kuri Christiano Ronaldo

Christiano Ronaldo Muri Juventus ari nayo akinira ubu

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho