Abantu barifuza ko Instagram na WhatsApp byakomorwa kuri Facebook

Abantu barifuza ko Instagram na WhatsApp byakomorwa kuri Facebook

"Mark Zuckerberg atangiye gukora ibintu bitari byiza, njye narakaye ukuntu ashaka kugera ku ntumbero ye atitaye ku mutekano w'abakoresha urubuga na gahunda za telefoni ze." Ibi byavuzwe na Chris Hughes bafatanyishe mu gushinga urubuga nkoranyambaga bacyiga muri kaminuza ya Harvard, yakomeje atangaza ko yifuza ko gahunda za telefoni instagram na Whatsapp byakwiyomora kuri Facebook.Yagize ati:"Ndicuza mu minsi ya mbere nkikora muri facebook ukuntu ntatekerezaga ukuntu amakuru abikwa akanahererekanwa bizatugiraho ingaruka ahazaza."

Abantu barifuza ko Instagram na WhatsApp byakomorwa kuri Facebook

Chris Hughes wafatanyize na Mark Zuckerberg mu gushinga urubuga nkoranyambaga rwa facebook.com bacyiga muri kaminuza ya Harvard

Abantu barifuza ko Instagram na WhatsApp byakomorwa kuri Facebook

Instagram imwe muri gahunza za telefoni(Application) zatumye urubuga nkoranyambaga rwa facebook ruzamuka cyane

Ukuzamuka cyane kwa Facebook byatewe cyane no kuba yarahise igura gahunda za telefoni cyangwa (Applications) zigezweho kandi zikundwa cyane arizo Instagram na WhatsApp.Abareberera inyungu z'abaturage bavuga ko Facebook ngo yaguze abo bari bahanganye aho guhimba udushya kugira ngo bakomeze babe aba mbere ku isoko.

"Intumbero yabo ni ukureba abo bahanganye bafite imbaraga maze bagahita babagura kugira ngo babashe kubashobora" byavuzwe na Stephen Diamond umwalimu muri kaminuza ya at Santa Clara University yigisha amategeko.

Abantu barifuza ko Instagram na WhatsApp byakomorwa kuri Facebook

Ninde ushaka ko Facebook yacibwamo ibice n' impamvu?

Ugushaka gutandukana kwa Facebook ntabwo ari nkuru nshya, ariko niba bitangiye kuvugwa numwe mu bashinzwe uru rubuga bivuze ngo byafashe indi ntera.Chris Hughes avuga ko Zuckerberg afite imbaraga nyinshi ku buryo n'uhagarariye abanyamigabane atagira ikintu amukoraho, Mark zuckerberg afite 60 ku ijana ry' uburenganzira bwo gutora cyangwa Voting shares muri Facebook ibi bishatse kuvuga ko abanyamigabane batamwirukana niyo babishaka.

Chris Hughes ushaka ko Facebook icibwamo ibice ntari wenyine kuko hari n'abishyize hamwe barwanyije ukuntu Facebook yakoresha mu bikorwa by' amatora ya perezida,ibi byatumye bajyana  mu nkiko Mark zuckerberg bashaka ko Instagram na WhatsApp zaba izindi sosiyeti ku mpande zazo zidakorera muri facebook. Facebook iramutse itandukanyijwe byahita bitiza umurindi izindi mbuga nkoranyambaga zishaka guhangana na Facebook.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho