Mu ikoranabuhanga rwo mu bushinwa 996 bivuze gukora ukongera ugakora cyane utikoresheje.

Mu ikoranabuhanga rwo mu bushinwa 996 bivuze gukora ukongera ugakora cyane utikoresheje.

Imyaka myinshi ishize ubushinwa buri mu bihugu byagaragaje ikoranabuhanga rwo ku rwego rwo hejuru, ibi bishimangirwa cyane no kuba ari igihugu cya kabiri gikize ku isi.Ariko ngo kugira ngo ubushinwa bugere kuri iki kigero cy' ikoranabuhanga bisaba gukora cyane kandi batikoresheje.Mu bushinwa hamenyerewe akabyiniriro kitwa "996".Iyi mibare itanu igaragaza amasaha yo gukora bivuze "9 a.m to 9 p.m, 6 days a week" tubishyize mu Kinyarwanda bivuze ngo ni ugukora kuva saa tanu za mu gitondo kugeza saa tatu za nijoro iminsi itandatu mu cyumweru. 

Bivuze ngo umuntu agomba gukora amasaha 72 mu cyumweru, ntacyo mafaranga yiyongereyeho.Gukora cyane ukarenza amasaha bimaze kumenyerwa mu bushinwa,binahabwa ikuzo ryo kuba byarabafashije kugera ku iterambere rirambye.

Mu ikoranabuhanga rwo mu bushinwa 996 bivuze gukora ukongera ugakora cyane utikoresheje.

Kubera iki gukora cyane ari inshinga ikomeye mu Bushinwa?

Kubera ko umugabo wa mbere ukize mu bushinwa ariwe "Jack Ma washinze ikigo gikora ubucuruzi bwo kuri interineti Alibaba Group" yanditse kuri interineti ati:"kugira ngo ubashe gukora cyane 996 ikongerera imbaraga mu mutima no mu bugingo" akomeza avuga ko kugira ngo uterimbere biva mu kwitanga cyane.
996 kandi ntabwo imenyerewe mu bushinwa gusa kuko no muri Silicon Valley aho ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga bikorera.Ibigo nka Facebook,Google na Apple bitanga amacumbi ndetse n'ibiryo kubakozi kugira ngo babatere akanyabugabo ko gukora cyane.Ku rubuga abakora ibikorwa by'ikoranabuhanga bahuriraho github.com hari project yashyizweho yitwa 996 Conditions ikaba iri muri project zifunguye kuri buri mu muntu ikunzwe cyane dore ko imaze gukorwaho n'abantu barenga ibihumbi 240,000.Iyi project ikaba yarahembwe na Microsoft ifite mu nshingano zayo uru urubuga.

Mu ikoranabuhanga rwo mu bushinwa 996 bivuze gukora ukongera ugakora cyane utikoresheje.

Igishushanyo kigaragaza uko mu bushinwa abantu bakora amasaha y'ikirenga mu cyumweru kurusha ibindi bihugu

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho