WhatsApp yibukije abantu guhindura iyo bakoreshaga nyuma yo kugabwaho igitero cy'ikoranabuhanga.

WhatsApp yibukije abantu  guhindura iyo bakoreshaga nyuma yo kugabwaho igitero cy'ikoranabuhanga.

WhatsApp yashyize igitutu gikomeye kubayikoresha kugira ngo bahindure iyo bakoreshaga nyuma yaho abajura mu by’ikoranabuhanga babashije gushyira porogaramu y’ubugenzuzi ‘software’, muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.Bivugwa ko abo bajura mu by'ikoranabuhanga baturuka mu gihugu cya Israel.

Iyi gahunda ya telefoni (application) iri muri Facebook Inc yavuze ko yavumbuye iyinjirwamo ryoroshye (Vulnerability) uku kwezi kwa gatanu kugitangira aho basanze ko abajura bikoranabuhanga bashobora kunyura muri WhatsApp bagashyira muri telefoni izindi gahunda za telefoni zakwangiza.

WhatsApp yibukije abantu  guhindura iyo bakoreshaga nyuma yo kugabwaho igitero cy'ikoranabuhanga.

WhatsApp yakomeje ivuga ko yahinduye uburyo yubatse mu cyumweru gishize kugira ngo barinde abajura b'ikoranabuhanga kuba bafata umwanya muri gahunda ya telefoni yabo.Bakomeje bavuga ko umubare muke w'abantu ariwo basanze baragizweho ingaruka n'ibitero by'ikoranabuhanga.

"WhatsApp ishishikariza abantu guhindura iyo bakoreshaga (update) bagashyira ku ya nyuma kugira ngo birinde ibitero bishobora kubageraho" Ibi byavuzwe n'umuvugizi wayo.

WhatsApp yibukije abantu  guhindura iyo bakoreshaga nyuma yo kugabwaho igitero cy'ikoranabuhanga.

Ibi byaje bikurikira raporo yakozwe na The Financial Times bavuze ko abajura b'ikoranabuhanga bashoboye gushyira gahunda za telefoni zikurura ibyo umuntu aba avuga cyangwa areba muri telefoni za Iphones ndetse na Android banyuze mu buryo bwo guhamagara no kwitaba.Izo gahunda zakozwe n'ikigo NSO Group, gusa iki kigo cyiregura kibuga ko gahunda zabo zikoreshwa na leta mu gushaka abagizi ba nabi ubwo uwayishyira mu maboko mabi yakoreshwa nabi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho