Ubuzima bukomeye umuraperi Blaise Pascal yanyuzemo bwatumye ashyira hanze indirimbo nshya yise Muri Wowe

Ubuzima bukomeye umuraperi Blaise Pascal yanyuzemo bwatumye ashyira hanze indirimbo nshya yise Muri Wowe

Umuhanzi Blaise Pascal ukora injyana ya Gospel HIP HOP yashyize indirimbo hanze ishingiye kubyabaye mu buzima bwe ayita Muri Wowe. Blaise Pascal watangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 2012 nyuma yahoo nibwo yatangiye itsinda aryita The Chrap rigizwe n’abaraperi batandatu ari bo Blaise Pascal, Bright Patrick, Uncle Sam, Regis hat, The Pink; usanzwe uzwi cyane nk’inkingi ya mwaba muri Hip Hop Gospel mu bakobwa hamwe Ariella.

Ubuzima bukomeye umuraperi Blaise Pascal yanyuzemo bwatumye ashyira hanze indirimbo nshya yise Muri Wowe

Blaise kuri ubu amaze kugira indirimbo zamenyekanye harimo nka Uramwera, My King, Kubera Imana, igitangaza n’izindi. Hari hashize iminsi abakunzi b’ibihangano bya Blaise Pascal batabona ibihangano bishya gusa yifuje kubasangiza iyi ndirimbo nshya “Muri Wowe” kugirango bamenye ubuzima yaciyemo kandi nabo babe bakuramo Isomo dore ko yifuza kubona abantu bakizwa bakakira agakiza k’Imana kuko ari Ubuntu.

Ubuzima bukomeye umuraperi Blaise Pascal yanyuzemo bwatumye ashyira hanze indirimbo nshya yise Muri Wowe

Ubwo ubugeni.com bwaganiranga na Blaise Pascal yadutangarije byinshi kuri iyi ndirimbo nshya yageneye abakunzi b’ibihangano bye,

Yagize ati: “…indirimbo yitwa Muri Wowe, ishingiye kubyabayeho. ni indirimbo nahimbye ngendeye ku bintu ahanini nagiye nyuramo, hamwe nibyo byose naje kubona ko rimwe na rimwe harigihe abantu twibwira ngo turi gushaka amahoro ugasanga turayashakira naho atari, kuri bamwe wenda bakanagendera kubyo bafite bakaba bashakira amahoro mu bintu bidahwitse gusa burya ngo aho kugirango Imana ihombe umuntu yamuhombya ku bwo kurinda isezerano,cyangwa abandi kubera ibibazo byinshi bakabona ubuzima butababera fair bakaba nabo bashoka mu nzira zitari nziza bashaka ayo mahoro gusa still ntibayabone kuko ngo nta mahoro y'umunyabyaha”.

 

Ubuzima bukomeye umuraperi Blaise Pascal yanyuzemo bwatumye ashyira hanze indirimbo nshya yise Muri Wowe

Uyu musore usengera muri Prayer Palace Church rihereye I Kanombe yadutangarije ko afite ibindi bikorwa byinshi ahishiye abakunzi b’ibihangano bye.

Kanda hano ubashe kureba iyi ndirimbo nshya ya Blaise Pascal yise Muri Wowe 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho