Mukobwa menya kubara Igihe cy’uburumbuke niba ufite ukwezi guhindagurika

Mukobwa menya kubara Igihe cy’uburumbuke niba ufite ukwezi guhindagurika
Muri iyi nkuru Ubugeni.com turibanda cyane ku kumenya igihe cy’uburumbuke ku bantu bafite ukwezi guhindagurika. Ubusanzwe hari uburyo butatu (3) wakoresha ngo umenye igihe cy’uburumbuke ku bakobwa/abagore bafite ukwezi guhindagurika.
 
Ese kubara iminsi igize ukwezi guhindagurika ni ngombwa?
Nubwo rwose uba ufite ukwezi guhindagurika, ni ngombwa gufata calendar ukabara iminsi igize buri kwezi ugize kubera impamvu zikurikira. Iya mbere ni uko kubara iminsi igize ukwezi guhindagurika bishobora kuguha umujyo w’ihindagurika ry’ukwezi kwawe. Nk’urugero; 32, 28, 24, 31, 25, 32, 28, 24, 31, 25, 32, 28. Urabonako imihindagurikire y’iminsi igize ukwezi muri uru rugero ifite umujyo. Impamvu ya kabiri rero ni uko hari igihe kwa muganga bashobora kugusaba iyi mibare cyane cyane ku bagore bashaka gusama.
 
Uburyo bwa mbere: Gupima Ubushyuhe bw’ibanze bw’umubiri
Ubushyuhe bw’ibanze bw’umubiri ni ubushyuhe bupimwa mu gitondo nta kazi wari watangira gukora. Mbese mu gihe ukimara gukanguka ukiryamye. Uba ugomba kwipima ubu bushyuhe buri gitondo mu gihe cy’amezi menshi kugirango urebe umujyo wawe.
 
1. Fata ubushyuhe bwawe mu gitondo ukibyuka nta kindi kintu urakora. Andika umubare ubone kuri calendar yawe. Ni ngombwa rwose ko ufata ubu bushyuhe mbere yuko ubyuka ngo utangire kwitegura kujya ku kazi.
 
2. Ubushyuhe bwawe buguma ari bumwe mu ntangiriro z’ukwezi. Iyo uri hafi kujya mu gihe cy’uburumbuke ubushyuhe bwawe buragabanuka kubera imisemburo ya progesterone iba ibaye myinshi. Ubushyuhe bwawe kandi bwiyongeraho igice cya degree (0.5 Celsius) iyo uri mu gihe nyirizina cya Ovulation.
 
Uburyo bwa kabiri: Kureba ururenda rwo ku nkondo y’umura (Cervix)
Ibisohoka mu gitsina bigizwe n’ururenda ruba rwavuye ku gice cy’imbere mu gitsina kitwa inkondo y’umura. Uru rurenda rutanga amakuru yigenzi ku hantu umugore/ umukobwa ageze mu kwezi kwe. Kubera imihindagurikire y’imisemburo mu kwezi k’umugore bituma ururenda ruhindura ibara n’imisusire mu gihe runaka cy’ukwezi k’umugore.
 
· Mu gihe cy’uburumbuke: Ururenda rwawe ruba rusa n’umweru w’igi. Ruba nta bara rufite kandi rudafashe.
· Mu kindi gihe gisigaye cy’ukwezi: ururenda ruba rwenda gusa n’umweru kandi rushobora kuba rufashe.
 
Uburyo bwa gatatu: Gupima ingano y’imisemburo ukoresheje ovulation Kit
Ovulation Kit ni agakoresho kameze nka pregnancy test (agakoresha gapima gusama) gapima ingano y’imisemburo yitwa Luteinizing Hormone (LH). Iyi misemburo ya LH izamuka cyane mbere gato y’uko intangangore irekurwa. Bivuzengo iyo ubonye yiyongereye umenyako wageze mu gihe cy’uburumbuke.
 
· Nka Pregancy test, Ovulation kit ushyiraho inkari. Kerekana positive umunsi umwe mbere ya ovulation. Ni ukuvugango ushobora gukenera gukoresha twinshi mu minsi ukekako yegereye igihe cyawe cy’uburumbuke.
· Gupima ubushyuhe bw’ibanze bw’umubiri no kureba imiterere y’ururenda rwawe bishobora kugufasha kumenya igihe nyakuri cyo gukoresha Ovulation Kit.
 
Ngayo nguko rero. Ubu nibwo buryo butatu bukoresha kenshi mu kugereranya mu kwezi k’umugore guhindagurika. Ubu buryo akenshi ni ubwo gufasha cyane cyane abagore bafite uku kwezi guhindarika bifuza gusama ariko bikaba byaranze kubera imihindagurikire ya hato na hato. Rwose ntabwo ari igitekerezo kiza gukoresha ubu buryo twavuze harugura wirinda gusama. Niba ushaka kwirinda gusama ufite ukwezi guhindagurika koresha agakingirizo.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho