Chris Brown birangiye ashyize hanze Ibanga ryatumye adashakana na Rihanna

Chris Brown birangiye ashyize hanze Ibanga ryatumye adashakana na Rihanna

Chris Brown yashyize hanze buri kimwe cyose kijyanye n’umubano we na Rihanna avuga ko yakundaga Rihanna cyane yifuzaga ko babana nk’umugore n’umugabo dore impamvu ibyo bitagezweho.

Nkuko tubikesha urubuga Hollywoolife muri film mbarankuru (Documentary) Chris Brown yashyize hanze yavuzemo ukuntu yakundaga Rihanna byahebuje ndeste ko ku myaka 19 yari yiteguye kumusaba ko babana 
Avuga ko bamaze amezi 8 bakundana mbere yuko umubano wabo ujya hanze ngo isi yose itangire kubivuga, Breezy nkuko akunze kwiyita yavuze ko Rihanna yari igitangaza mu rukundo ko ndetse yari yiteguye kumusaba ko babana akazamubera nyina w’abana be gusa ngo hari ibanga rikomeye Chris Brown atabashaga guhishurira Rihanna.

Chris brown yari afitanye umubano n’undi mugore gusa Breezy agakomeza kubihisha akabeshya Rihanna ko ntakibazo ibintu byose ari mahoro
Ngo uko umubano wabo warushijeho gukomera nibwo Chris Brown yaje gufata icyemezo cyo kubwira Rihanna ukuri.

Mu mwaka 2009 mu kwitegura birori bya Grammy nibwo Rihanna yaje gusanga Chris brown yicaranye n’undi mugore ku meza ngo Rihanna yahise asuka amarira Chis agiye kumuhoza Rihanna ahira asohoka. Nyuma nibwo haje kubaho kutumvikana kugeza ubwo Chris Brown yaje gukkubita Rihanna.

Breezy asoza yibaza niba iyaza kubika ibanga rye bitari gutuma abona uko asaba Rihanna kumubera umugore.

Chris Brown birangiye ashyize hanze Ibanga ryatumye adashakana na Rihanna

Ntibigeze bahisha urukundo rwabo no mubirori bikomeye

Chris Brown birangiye ashyize hanze Ibanga ryatumye adashakana na Rihanna

Ibyarurukundo byarangiye Bibaye imirwano

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho