Barikubakira icyogajuru mu igaraje kizahangana n'ibikorwa na SpaceX

Barikubakira icyogajuru mu igaraje kizahangana n'ibikorwa na SpaceX

Ikigo gishya gikora ibyerekeye isanzure Gilmour Space Technologies kiri gukora icyogajuru gifite imbaraga kizagera kure cyane mu isanzure.Iki cyogajuru kiri mu bwoko bwa Hybrid Rockets.Iki kigo giherereye ku mpera za Australia mu gace gaherereye mu majyaruguru ya australia, iki kigo gito gishya gikorera mu nyubako yahoze ari igaraje ry'amamodoka.Gusa bavuga ko ntakibazo bafite kubera ko aho baherereye hemewe na Leta kandi bibafasha gukora amasuzuma yose bifuza.

 

Barikubakira icyogajuru mu igaraje kizahangana n'ibikorwa na SpaceX

Ifoto igaragaza Gilmour Space Technologies ikora igerageza umwaka ushize mu kwa 8

Bamaze imyaka 4 yose bagerageza icyogajuru cyabo bise Gilmour mu nshuro eshanu ziheruka bagerageza icyogajuru cyabo, cyabashije kuva ku butaka cyikagaruka nta kibazo (Success landing) .Iyi kipe ivuga ko ifite intego imwe yo kuzamura icyo cyogajuru cyikagera kure nkaho ibindi bigera.

Barikubakira icyogajuru mu igaraje kizahangana n'ibikorwa na SpaceX

Ubumenyi n'ubuhanga bw'ihishe inyuma y'ikorwa rya Gilmour bubitse ku kibaho

Nubwo byari bisanzwe bimenyerewe ko Inganda zikora ibyogajuru ziba zikize cyane twavuga nka SpaceX ifitwe n'umuherwe Elon Musk cyangwa Blue Origin ifitwe n'umuherwe wa mbere kw'isi Jeff Bezos, hari kugenda haboneka ibigo bito hirya no hino kw'isi bikora ibyogajuru kandi bifite ubuziranenge.

Barikubakira icyogajuru mu igaraje kizahangana n'ibikorwa na SpaceX

Inyubako Gilmour Technologies LTD ikoreramo

"Hari ibigo bitandukanye mw'isi birikubaka ibyogajuru bito kandi natwe turashaka kuba bamwe mu bakora ibyo byogajuru " byavuzwe na Adam Gilmour uhagarariye Gilmour Space Technologies.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho