Apple yatangaje ko ifite gahunda yo guhagarika Itunes igaragaza bimwe mu bizayisimbura

Apple yatangaje ko ifite gahunda yo guhagarika Itunes igaragaza bimwe mu bizayisimbura

Steve Jobs Ubwo yagaragazaga isura nshya ya Itunes mu mwaka wa 2004

Nyuma y'imyaka irenga 18 uruganda rukora ibikoresho by'ikoranabuhanga rwa Apple rutangije uburyo bwo gucuruza no kumva umuziki bwiswe Itune ngo baba bafite gahunda yo kuyihagarika bakayisimbuza ibindi bishya nkuko bitangazwa na BloomBerg.

Apple yatangaje ko ifite gahunda yo guhagarika Itunes igaragaza bimwe mu bizayisimbura

Inama ya Apple WWDC izabera mu gace ka San Jose icyumweru gitaha kuva tariki ya 3 kugeza iya 7 Kamena

Nkuko tubikesha Ikinyamakuru Bloomberg, ngo Apple izatangaza neza gahunda ifitiye Itune mu cyumweru gitaha mu nama ihuza abakoresha ibikorwa bya Apple yiswe "Worldwide Developers Conference " izabera mu gace ka San Jose. Ibiva mu bitangazamakuru bivuga ko Itunes imeze nk'ububiko bw' amajwi ndetse n'amashusho buzasimburwa na gahunda za telefoni 3 nshya zikora ibintu bitandukanye mu byiciro byavuzwe haruguru.

Apple yatangaje ko ifite gahunda yo guhagarika Itunes igaragaza bimwe mu bizayisimbura

Uhagarariye uruganda rwa Apple Tim Cook ndetse n'abandi bayobozi bazatangaza bimwe mu bintu bishya apple irigukora muri iyi nama harimo Gahunda za telefoni bazahindura uko zikora ndetse n'inshya bazazana.Bimwe mu byo bazashyira hanze harimo impinduka muri Porogaramu ikoreshwa mu gukora Gahunda za telefoni za Iphone,Ipad,Iwatch na Mac Os kuba bakora ibikorwa by'ikoranabuhanga. Ikindi kandi ngo nuko Itune izasimburwa na Gahunda 3 zirimo iya majwi,amajwi ndetse n'ibiganiro aho kuba byose muri Gahunda imwe ya Itune.

Kandi ngo Apple izatangaza Gahunda ya telefoni nshya yazanye harimo Apple news,Voice Memos ndetse n'izindi nyinshi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho