Alberto Moreno yarize mu kwibuka Jose Antonio Reyes wazize impanuka y'imodoka

Alberto Moreno yarize mu kwibuka Jose Antonio Reyes wazize impanuka y'imodoka

Mu gihe abakinnyi ndetse n'abakunzi b'ikipe ya Liverpool bishimiraga insinzi umukinnyi Alberto Moreno we yari mu gahinda yatewe no kumva inkuru y'incamugongo ivuga ko Jose Antonio Reyes bakinanye mu ikipe ya Seville FC yitabye Imana.

Yagaragaye yambaye umwenda wo kwibuka nyakwigendera Jose Antonio Reyes

Alberto Moreno yarize mu kwibuka Jose Antonio Reyes wazize impanuka y'imodoka

Alberto Moreno yagaragaye yambaye umwenda uriho Jose Antoni reyes

Reyes yitabye Imana afite imyaka 35 azize impanuka y'imodoka yakoze ku munsi wo ku wa gatanu yamenyekanye mu makipe nka Arsenal dore ko yafashije gutwara igikombe cya Shampiyona badatsinzwe mu mwaka 2004.

yanyuzagamo akamwenyura yishimira igikombe ikipe ye yari imaze gutwara

Alberto Moreno yarize mu kwibuka Jose Antonio Reyes wazize impanuka y'imodoka

Mu gihe bibukaga Reyes Moreno guhagarika amarira byanze araturika ararira.

Reyes azwi cyane kandi mu makipe nka Seville ariho yakinanye na Alberto Moreno. Kuri uyu wa gatandatu nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions league mu Alberto Moreno ukina muri iyi kipe yagaragaye yambaye umwenda uriho amafoto ya Reyes bari basanzwe ari incuti magara.

Mbere y'umukino babanje kwibuka Jose Antonio Reyes

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho