Umuhanzi Jay Z aherutse kuzuza Miliyari y'amadolari

Umuhanzi Jay Z aherutse kuzuza Miliyari y'amadolari

Ikinyamakuru gishyira ahagaragara amafaranga ibyamamare bitandukanye kw'isi bitunze forbes magazine ,giherutse gushyira ahagaragara urutonde rw'abahanzi bakora umuziki mu njyana ya Hip Hop ruyobowe na Jay Z wujuje amafaranga afite agaciro ka Miliyari 1 y'amadolari.

Umuhanzi Jay Z aherutse kuzuza Miliyari y'amadolari

Uyu muhanzi bivugwa ko amafaranga ye menshi yayakuye mu bikorwa by'umuziki akaba ayoboye urutonde rw'abahanzi bakora injyana ya Hip hop kw'isi.Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko umuhanzi Jay z afite 100 % by'uruganda Armand de Brignac Champagne rukora inzoga zo mu bwoko bwa Champagne aho rufite agaciro ka Miliyoni 310 z'amadolari.Uyu muhanzi kandi ngo afite imigabane myinshi mu ruganda rwa Bacardi, aho imigabane ye ifite agaciro ka Miliyoni 100 z'amadolari.

Umuhanzi Jay Z aherutse kuzuza Miliyari y'amadolari

Jay z waguze urubuga bacururizaho imiziki rwitwa TIDAL aho yaruguze Miliyoni 60 z'amadolari ,ubu bivugwa ko rumaze kugira agaciro ka Miliyoni 100 z'amadolari. Recording label uyu muhanzi yashinze ya Roc Nation nayo ngo ifite agaciro ka Miliyoni 75 z'amadolari.

Umuhanzi Jay Z aherutse kuzuza Miliyari y'amadolari

Uyu muhanzi kandi ngo afite amazu afite agaciro ka Miliyoni 50 z'amadolari ndetse n'ibindi bikorwa bye bifite agaciro ka Miliyoni 70 z'amadolari.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho