Abanyarwanda bakomeje kubica bigacika muri tour du Cameroun

Abanyarwanda bakomeje kubica bigacika muri tour du Cameroun

Umunya-Côte d’Ivoire Cissé Isiaka wegukanye agace ka gatatu muri iri siganwa ndetse akaba ari we ukomeje kuza ku isonga ku rutonde rusange nyuma yo gukoresha amasaha 24, iminota 15 n’amasegonda 47 , yabaye uwa kane, asizwe n’abanyarwanda ba mbere amasegonda 38. Kandi kugirango Byukusenge Patrick abashe kwegukana iyi tour du cameroun bizamusaba kubanza gukuramo amasegonda 20 Moise amurusha.

Ubu basigaje agace ko kuva I Bafia berekeza i Yaoundé ku ntera y’ibilometero 122.8.

Gusa uyu munsi abanyarwanda bitwaye neza kubera ko Uwizeyimana Bonaventure ufite irushanwa ry’umwaka ushize, yaje ku mwanya wa 11 nyuma yo gusigwa iminota ine n’amasegonda 27 mu gihe Ruberwa Jean Damascène yabaye uwa 14, asizwe iminota ine n’amasegonda 31 naho Nzafashwanayo Jean Claude wari wegukanye agace ka gatandatu, aba uwa 16 asizwe iminota ine n’amasegonda 38.

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho