Ikigo Norrsken cyafunguye ishami i Kigali rifasha abafite imishinga ikeneye gushorwamo imari

Ikigo Norrsken cyafunguye ishami i Kigali rifasha abafite imishinga ikeneye gushorwamo imari

Ibigo ndetse n'abafite imishinga igitangira muri afurika y'iburasirazuba barasubijwe dore ko ikigo gikomeye Norrsken cyafunguye ishami mu Rwanda i Kigali.Ikigo kigo cya Norrsken Foundation gikomoka mu gihugu cya Sweden mu mujyi wa Stockholm cyafunguye ishami rizajya rifasha abafite imishinga mito kubona igishoro cyo gukoresha mu gutangira kubaherereye mu Rwanda ndetse n'ibindi bihugu bya afurika y'iburasirazuba.

Ikigo Norrsken cyafunguye ishami i Kigali rifasha abafite imishinga ikeneye gushorwamo imari

Ishami ry'ikigali rikaba riherereye ahahoze ikigo Ecole Belge, iki kigo gitangaza ko kizatangira gushora imari kuyagera ku $25,000 angana na Miliyoni hafi 25 z'amafaranga y'Urwanda ku mishinga igitangira kugeza ku $100,000 agera hafi kuri Miliyoni 100 z'amafaranga y'Urwanda mu byiciro ibyaribyo byose nkuko byatangajwe na Erik Engullau-Nilsson abibwira techCrunch.

Ikigo Norrsken cyafunguye ishami i Kigali rifasha abafite imishinga ikeneye gushorwamo imari

Iki kigo gikomeza kivuga ko ingano y'amafaranga bazashora azajya agendera uko umushinga ungana n'igihe umaze, dore ko bavuze ko kubasanzwe bakora bazajya bageza no kuri Miliyoni y'amadolari.
Fredrika Wessman niwe uhagarariye ikigo ku mugabane wa afrika yavuze ko bari gushaka uzajya akurikirana ibikorwa byacyo umunsi ku munsi mu mujyi wa Kigali.

Ikigo Norrsken cyafunguye ishami i Kigali rifasha abafite imishinga ikeneye gushorwamo imari

Iki kigo cyo muri Sweden kivuga ko kije gutera ingabo mu bitugu abatangira gukora ibikorwa by'ikoranabuhanga bagamije gukemura ibibazo by'abaturage.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho