Urujijo rutewe n'indwara itarasobanuka muri GS Rambura Filles rukomeje kwiyongera

Urujijo rutewe n'indwara itarasobanuka muri GS Rambura Filles rukomeje kwiyongera

Mu bana 35 bamaze gufatwa n'iyi ndwara mu cyumweru turangije bane nibo bakize bonyine abandi 10 bazjyanwa iwabo kwitabwaho birambuye.

Iyo ndwara yadutse mu kwezi gushize umuntu agafatwa aribwa mumavi ndetse yanatambuka akababara cyane ariko yajya ku bitaro bakamushakamo indwara bakayibura.

Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr. Maj. Kayitare Emmanuel we agira ati ''Mu kwezi gushize tariki 25 nibwo batubwiye ikibazo cy’iyi ndwara yafashe abanyeshuri, bafatwa baribwa mu mavi ku buryo uwari uyirwaye atabashaga kugenda neza. Bukeye twoherejeyo itsinda ry’abaganga batandukanye bakora ibizamini byose bishoboka ariko ntihagira indwara igaragara. Nubwo hari abamaze kuyikira haracyari abandi bakiyirwaye, kuko ubwo najyaga kubasura kuri uyu wa Gatanu nasanze hari abandi bagera kuri 30 bafashwe nayo, nabo batangiye gukurikiranwa ngo bavurwe''

Nubwo iyi ndwara itaramenyekana gusa DR Kayitare akeka ko yaba ari ''hystérie'' indwara bakunze kwita indege iterwa no kubura vitamine ya B12 mu mafunguro bafata cyangwa bikaba biterwa n’umunaniro.

B12 ni vitamine igira uruhare mu ikora ry’utunyangingo tw’igice cy’amaraso atukura (hemogrobules rouge) dutwara umwuka mwiza mu mubiri ndetse ikanafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.

Iboneka mu biribwa bikomoka ku matungo nk’inyama, amafi, amagi n’amata.

akomeza ati ''Twanaganiriye n’ubuyobozi bwaho batubwira ko abo bana badakunze gukora siporo, gutemberezwa no kubaha umwanya uhagije wo kwidagadura n’ibindi bibafasha kuruhura ubwonko nyuma yo kwiga. Twaketse ko ari umunaniro kuko n’abatahaga bakajya iwabo bahitaga bakira''

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho