Facebook igiye gutangiza ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rizahangana na Bitcoin

Facebook igiye gutangiza ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rizahangana na Bitcoin

Ikigo gisanzwe gikora itumanaho cya Facebook cyatangaje ko gishaka kujya mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga aho batangaje ko bagiye kuzana ifaranga ryabo ryifashisha ikoranabuhanga ryitwa "Libra Coin" bavuga ko rizahangana nandi asanzwe ahari akomeye nka Bitcoin.

Facebook igiye gutangiza ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rizahangana na Bitcoin

Mark Zuckeberg avuga ku ifaranga bashaka gutangiza

Ibihuha byari bimaze iminsi bivugwa ko Facebook ishaka kuzana ifaranga ryayo, ariko kuri ubu abayobozi ba Facebook Inc beruye bavuga ko bari gukora iryo faranga bise "Libra Coin".Ikigo cya Mark Zuckerberg cyatangaje ko kiragaraza uko irifaranga rizaba rimeze uyu munsi ariko bakomeza bavuga ko kurishyira ku mugaragaro bizakorwa umwaka utaha.

Facebook igiye gutangiza ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rizahangana na Bitcoin

Gukora ifaranga bisa nkaho Facebook ishaka kugarura isura nziza mu ruhando rw'ikoranabuhanga nyuma y'ibibazo byo gushyira ku ka rubanda amakuru ndetse n'imyirondoro by'abakoresha uru rubuga nkoranyambaga.Bizera ko ubu buryo bwo gucuruza bushobora kuzamura ibikorwa bikorwa na WhatsApp ndetse na Instagram abantu bakajya babikoresha mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Facebook igiye gutangiza ifaranga rikoresha ikoranabuhanga rizahangana na Bitcoin

Izina iri faranga rizaba rifite ntabwo riramenyekana ariko bivugwa cyane ko rizitwa "Libra" cyangwa "GlobalCoin", izina Libra facebook yariguze mu kwezi kwa 2 maze ihita ishinga ikigo cy'imari cyiswe "Libra Networks" muri gicurasi gikorerwa mu gihugu cy'Ubusuwisi mu mujyi wa Geneva.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho