Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Kuri uyu wa gatatu nibwo ikigo facebook cyatangaje ko kiri gutegura ifaranga rikoresha ikoranabuhanga bashaka gushyira hanze umwaka utaha 2020.Iri faranga bise "Libra" rizajya rifasha umuntu kugura ibintu,kohereza amafaranga ku giciro kiri hasi cyane.

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Uzajya ubitsa cyangwa ubikuza amafaranga yawe ukoresheje ibigo by'imari bikwereye hirya no hino kw'isi, kandi umuntu azajya aba afite ubushobozi bwo gukoresha gahunda zitandukanye akishyura akoresheje irifaranga.Facebook yakomeje itangaza ko gahunda zabo za telefoni zikunzwe cyane arizo WhatsApp na Instagram bazashyiramo ubushobozi bwo kumenya amafaranga ufite kuri konti yawe ya libra cyangwa ugahaha ibintu kuri murandasi ukoresheje whatsapp cyangwa Instagram.

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Uyu munsi Facebook yashyize hanze imyirondoro yose "Libra" izaba ifite ndetse inatangaza ko izamenyesha abantu itariki bazashyira irifaranga ku mugaragaro umwaka utaha ugitangira.

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Facebook yatangaje ko atariyo izajya icunga ikoreshwa ry'irifaranga ahubwo izarijyira mu itsinda ry'ibigo byari bisazwe bikora ibyerekeye gucunga amafaranga birimo Visa imenyerewe kw'isi hose,Uber ndetse na Andreessen Horowitz.

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Facebook yakomeje uvga ko nimara gushyira hanze irifaranga izahita ishyiraho uburyo abantu bafite ibikorwa by'ikoranabuhanga cyangwa abashaka guhanga porogaramu zitandukanye zirimo ibikorwa byo kwishyura ko izabaha uko bazajya bashyiramo "Libra" yabo.

Byinshi wamenya ku ifaranga la Libra facebook igiye gutangiza

Facebook kandi yavuze ko iri gutangiza ikigo gishya yise "Calibra" kizajya gikurikirana imikorere y'ifaranga rya "Libra" ubukana bwo guhangana ku isoko n'ibindi byinshi bitandukanye.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho