Banner Home-Top

KUMARA IGIHE ATAVUGA ATIBUKA N'ABANTU, BABOU MELO, N'IBY'INDIRIMBO YE NSHYA...

KUMARA IGIHE ATAVUGA ATIBUKA N'ABANTU, BABOU MELO, N'IBY'INDIRIMBO YE NSHYA...

Umuhanzi Babou Melo usengera mu itorero ryitwa “Light church” riyobowe Na Bishop Antoine MUNYANEZA  yasohoye indirimbo nshyashya ifite icyo isobanuye ku buzima bwe kuva kera akiri umwana kugeza ubu. Iyo ndirimbo ye yayise “Wandemeye ishimwe” ikaba ije ikurikiye izindi ndirimbo ze ziwe zirenga eshanu (5). Babou Melo umenyerewe cyane afasha abahanzi b’indirimbo zikunzwe kwitwa iz’Imana harimo nka Aline GAHONGAYIRE, Tonzi, KARYANGO Bright n’abandi benshi batandukanye.

Mu kiganiro kirambuye Babou Melo yagiranye na www.ubugeni.com, yatunyuriyemo byinshi bijyanye n’ubuzima bwe uko yabayeho byatumye yiyegurira Imana kugira ngo ayishimire kubyo imukorera mu buzima bwe bwose.

 

Yagize ati “… iyi ndirimbo ivuga ku mateka yanjye y’ubuzima n’ibyo Imana yankoreye. Nakuze nta babyeyi ngira; papa na Mama, kubona icyo kurya, kwambara, n’ibindi umwana wese yakenera byari ikibazo gikomeye. Nakuze mbana na nyogokuru wanjye wandeze neza akampa uburere bwiza gusa ntibiba byoroshye ku mwana gukura nta mubyeyi we n’umwe abona. Ingingo nyamukuru yatumye ntekereza kuri iyi ndirimbo nise “Wandemeye Ishimwe”, umwaka ushizenakoze impanuka ikomeye cyane iza gutuma ntavuga n’abantu narinzi ndabibagirwa kuburyo umuntu wese yabanzaga kunyibwira yanamvugisha yimusubuze. Nyuma naje kubona ukuboko kw’Imana ndakira ubu meze neza, nahise numva nkwiriya guhimba indirimbo mvuga ngo Mana “Wandemeye Ishimwe. Iyi ndirimbo nayikorewe na Fazo pro usanzwe umenyerewe mu gukora  indirimbo nziza”.

Yakomeje atubwira afite ibikorwa byinshi bijyanye n’umuziki akora wo kuramya no guhimbaza Imana. Muri ibyo bikorwa harimo “tour” yo mu bigo byamashuli aho aho azaba aririmbira anabwiriza abanyeshuri ibitangaza Imana ikora ndetse n’igitaramo ngaruka mwaka yise “ A living Sacrifice  of Worship” ateganya ko kizaba ku nshuro ya kabiri. Yasoje atubwirako afite indirimbo ateganya gushyira hanze kandi anashimira abantu bose bakomeza ku mushyigikira mu muziki we.

 

Ngiyo indirimbo nshyashya aheruka gushyira hanze: Kanda uyumve.

 

 

 

 

Ibitekerezo (1)

  • Eve

    Murakoze kubw'ikinyamakuru cyiza mutuzaniye, ariko haracyari byinshi byo gukosora kuri uru rubuga.

Andika Icyo Ubivuga Ho