Banner Home-Top

MENYA UNIRINDE INDWARA Y' IMPYIKO IMAZE KUGENDA YIBASIRA ABANTU BESHI MU RWANDA

MENYA UNIRINDE INDWARA Y' IMPYIKO IMAZE KUGENDA YIBASIRA ABANTU BESHI MU RWANDA

Indwara y' impyiko cyangwa Chronic Kidney Disease mu cyongereza, ni imwe mu ndwara z' impyiko; ariko ikaba ariyo ikunze kwigaragaza cyane no guhitana benshi kurusha izindi ndwara z' impyiko.

1. INDWARA Y' IMPYIKO NI NDWARA KI?

Indwara y' impyiko ni ugutakaza ubushobozi kw' impyiko buhoro buhoro mu gihe kire kire, nyuma bikavamo kunanirwa kw' impyiko burundu. Indwara y' impyiko ni indwara iriho cyane kurusha uko abantu babicyeka; kandi ntikunze kumenyekana kugeza ubwo igeze Ku rwego rukomeye aho iba yateye kunanirwa kw' impyiko kuburyo bwa burundu cyane cyane iyo imikorere y' impyiko yagabanutse kugeza kuri 25 ku ijana (25%).
Uko indwara y' impyiko ikomeza gukabya imikorere y' impyiko irangirika bikabije muburyo idashobora kuvurwa, imyanda myinshi biteye ubwoba n' ibitembabuzi byirundanya mu mubiri. Umuti uba kuvura ibyaba byabaye intandaro y' iyi ndwara. Iyo indwara igeze mu cyiciro cya nyuma cyayo umurwayi ntashobora kubaho hatabayeho gusimbuza impyiko.

2. INDWARA Y' IMPYIKO MU RWANDA

Si mu mahanga gusa iyi ndwara yibasiye kuko no mu Rwanda abenshi bahasiga Ubuzima buri mwaka bazira iyi ndwara. Dore ko ari indwara iri ku mwanya wa 14 mu ndwara zihitana abantu benshi mu Rwanda; muwa 2014 abantu bagera kuri 955 bishwe n' iyi ndwara mu Rwanda, bagera kuri 1.39% ugereranyije n' impfu zose Ku mwaka, u Rwanda kandi rukaba Ku mwanya wa 52 Ku isi yose mu kugira impfu nyinshi z' impyiko.

3. IBYABA INTANDARO Y' IYI NDWARA.

Ibi bikurikira bifitanye isano n' ibyago byo kurwara impyiko.

  • Kuba mu muryango wawe harabonetsemo abarwayi b' impyiko
  • Imyaka y' ubukure ,abarengeje imyaka 60
  • Kwangirika k' uruhago
  • Diyabeti
  • Iperitansiyo
  • Imiti imwe n' imwe; n' ibindi.

4. IBIMENYETSO BY' INDWARA Y' IMPYIKO.

Iyi ndwara y' impyiko kuko twabonye ko ikura buhoro buhoro, nubwo impyiko imwe yahagarara gukora indi isigaye ishobora kwirengera imirimo yose kandi ikayikora. Akenshi ibimenyetso biboneka mu gihe indwara igeze ahakomeye; kandi ibyangiritse biba bidashobora gusubirana.
Ni byiza ko abafite ibyago byinshi byo kurwara impyiko bahora bisuzumisha, kuko kubimenya mbere byagabanya kwangirika gukabije kw' impyiko.

IBIMYENYETSO BY' INGENZI NI IBI BIKURIKIRA:

  1. Anemi ( indwara yo kubura amaraso).
    2. Amaraso mu nkari.
    3. Inkari zirabura.
    4. Kugabanuka kw'' inkari.
    5. Kubyimba ibirenge, ibiganza, no mu butenge.
    6. Kugabanyuka mu bwenge bwibutsa.
    7. Umunaniro ukabije
    8. Umuvuduko w' Amaraso ukabije
    9. Ibiheri Ku mubiri bidakira
    10. Gutakaza apeti
    11. Kugabanuka mu bushobozi bwo gutera akabariro Ku bagabo.
    12. Kunyara buri kanya cyane cyane ninjoro.
    13. Kubabara umugongo.
    14. Ibibazo byo guhumeka.
    15. Kubabara umutwe bidasanzwe, n’ ibindi.

 

5. IBITERA INDWARA Y’ IMPYIKO.

Muri rusange ibishobora gutera indwara y’ impyiko ni indwara zidakira umurwayi aba afite; urugero twavuga nk’ izi:

  • Diyabeti: igihe umurwayi wa diyabeti adakurikiranywe isukari ishobora kwirundanyiriza mu tuyunguruzo tw' impyiko twitwa Glomeruli tukangirika.

 

  • Iperitansiyo: nk' uko twavuze kuri iyi ndwara; umuvuduko w' amaraso ukabije ushobora kwangiza utuyunguruzo tw' amaraso twa Glomeruli.

 

  • Kubuzwa gusohoka kw' inkari: iyo inkari zibujijwe gusohoka zishobora gusubira mu mpyiko zivuye mu ruhago, zigateza ibibazo mu mpyiko. Aha nkaba nababwira ko ari byiza kwihagarika igihe ubishakiye cyose kugirango wirinde iki kibazo.

 

  • Izindi ndwara z' impyiko nka Glomerulonephritis nazo zishobora gutera indwara y' impyiko.

 

  • Kudakura uko bikwiriye kw' impyiko z' umwana ukiri mu nda nabyo byazamutera iyi ndwara.

 

  • Imiti imwe n' imwe: Imiti igabanya ububabare nka Asipirine (aspirin) cyangwa ibiporofene (ibuprofen) iyo ikoreshejwe cyane byakuviramo kurwara impyiko.

 

  • Ibiyobyabwenge nka Kokayine (Cocaine) na Heroyine ( Heroine) nabyo byakuviramo iyi ndwara.

 

  • Gukomereka kw' impyiko nabyo byakuviramo kurwara impyiko.

6. UKO WAKWIRINDA IYI NDWARA.

Nta muti uzwi uvura iyi ndwara ariko habaho igabanya ibimenyetso byayo ndetse n' igabanya kwangirika gukabije, nanone ikabuza indwara gukomeza gukura. Nanone ariko twabonye ko habaho kuvura bya bindi bishobora kuba intandaro y' iyi ndwara.
Irinde indwara y' impyiko wirinda ibyayitera aho bishoboka, kandi unywa amazi ahagije kugirango worohereze impyiko zawe akazi.

 "MWIRINDE MBERE YO KWIVUZA"

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho