IFATWA RY'AMASHUSHO N'IBYITEZWE MU INDIRIMBO YA BRUCE MELODY NA FIK FAMEICA "BON APPETIT"...

 IFATWA RY'AMASHUSHO N'IBYITEZWE MU INDIRIMBO YA BRUCE MELODY NA FIK FAMEICA

Umuhanzi Bruce Melody ukunze gukoresha akajambo kitwa Yuhu yashyize indirimbo yitwa Bon Appétit afatanije n’umuhanzi Fik Fameica, umaze kwigarurira imitima ya benshi dore ko indirimbo ye Sconto yatumye amenyekanya cyane, bafashe amashusho y’indirimbo bakoranye. Iyi ndirimbo yaba basore babiri yashyizwe hanze gusa hacaho igihe amashusho yayo atarasohoka kugeza na nubu. Ku italiki 14/ Gashyantare/2019 nibwo hafashwe amashusho y’iyi ndirimbo gusa ntibyamenyekana. Byatumye dukurikirana amakuru y’ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo aribwo twabajije inshuti ze za hafi ziduha amakuru nyayo.

Aya mashusho akaba yarafatiwe kuri Chillax hotel aho Bruce Melody yifashishije bamwe mu makobwa bazwiho uburanga bukurura amaso ya benshi. Nameless Campos niwe wafashe akaba ari no gutunganya aya mashusho dore ko nawe asanzwe akora amashusho afite umwimerere harimo na “Blocka” ya Bruce Melody n’izindi nyinshi.

Kugeza nanubu uyu muhanzi Bruce Melody ntaratangaza igihe aya mashusho azasohokera gusa inshuti ze zahafi zabwiye ubugeni.com ko bitazarenza ibyumweru bibiri.

Ibyitezwe muri aya mashusho:

  • Umwimerere w’uburyo izaba igaragara (amashusho).
  • Abakobwa beza benshi bakunze kwita “Sexy girls”mu rurimi rw’icyongereza.
  • Imyambarire idasanzawe kuri aba bahanzi bombi ndetse no ku bakobwa bayigaragaramo.
 IFATWA RY'AMASHUSHO N'IBYITEZWE MU INDIRIMBO YA BRUCE MELODY NA FIK FAMEICA

Ni Iphoto Yafashwe Igihe Igikorwa Cyogu shooting Video Kirimo Kirakorwa

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho