KING JAMES YAGAYE UMUKOBWA WAMUBABAJE MU RUKUNDO ABINYUJIJE MU NDIRIMBO

KING JAMES YAGAYE UMUKOBWA WAMUBABAJE MU RUKUNDO ABINYUJIJE MU NDIRIMBO

Umuhanzi King James, usanzwe umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo no mu zindi zitandukanye hari mo Igitekerezo, Abo bose, Agatimatima, Hari ukuntu n’izindi nyinshi zisusurutsa abakurikinana ibingano bye, yashyize hanze indirimbo nshyashya aho yagaragazaga amarangamutima ku mukobwa bakundanaga akamuhemukira bikomeye. Iyi ndirimbo yayise “Meze Neza”. Amagabo yakoresheje agaragaza ko ameze neza nubwo umukunzi yamusize yibwira ko atazamera neza atamufite.

Yagize ati “Wagiye uziko ntazabaho igihe udahari ariko waribeshyaga, oya ubu byararangiye nahinduye imyumvire ubu meze neza…”

Iyi ndirimbo yashyize kuri murandasi yitwa Youtube n’ahandi hatandukanye, King James yayishyizeho mu buryo bw’amashusho ari kumwe n’amagambo dore ko ari byo abahanzi benshi basigaye bakora mbere yo gushyira hanze amashusho y’indirimbo.

King James ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’indirimbo yakunzwe cyane yitwa “Igitekerezo” ariko akaba atifuje gutuma abafana be bamara igihe batabonye indirimbo nshya ahubwo mu kwezi kumwe gusa ahita abasangiza iyi ndirimbo ye yise “Meze Neza”

Abakurikirana umuziki nyarwanda hafi basobanura ko uyu muhanzi yagiraga inama abantu bababaza abakunzi babo mu rukundo bibwira ko batabaho batabafite kandi anakomeza abantu bose bababajwe mu rukundo ko nyuma ya byose ushobora kumera neza.

Kanda kuri videwo iri hasi uyumve

 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho