TANZANIYA: Aslay yashyize hanze indirimbo nshya isohokana n'amashusho

TANZANIYA: Aslay yashyize hanze indirimbo nshya isohokana n'amashusho

Umuhanzi, Aslay Isihaka Nassoro, w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania uzwi nka Dogo Aslay mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zikunzwe mu gihugu cye no hanze yacyo nka Pusha, Angekuona, Likizo, Kwetu n’izindi akomeje kugenda agaragaza impano ye dore ko indirimbo ze zirebwa n’ama miliyoni y’abantu ku isi hose.

Uyu muhanzi yashize hanze indirimbo nshya iri kumwe n’amashusho yayo yise Nyang'anyang'a. amashusho yakozwe na Justin Campos umenyerewe mu gukora amashusho meza.

 

TANZANIYA: Aslay yashyize hanze indirimbo nshya isohokana n'amashusho

Justin Campos ubwo yafataga amashusho y'iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo yafatiwe amashusho iruhande rw’ikiyaga ahantu hari ubusitani bwiza dore ko bwatumye amashusho aba meza.Imbyino zitandukanye za Aslay ziri muri aya mashusho zigaragaza ko uyu muhanzi yazanye uburyo bwo kubyina mu ndirimbo ze. Abakobwa beza cyane nabo barifashishijwe kugira ngo amashusho azaze asa neza.

TANZANIYA: Aslay yashyize hanze indirimbo nshya isohokana n'amashusho

Aslay yazamukiye mu istinda ryakunzwe cyane ryitwaga Yamoto Band aho yaririmbanaga na Mboso ukorera muri Wasafi records, Beka 1 na Enock Bella. Ariko ubu iri tsinda rikaba ryaratandukanye.

TANZANIYA: Aslay yashyize hanze indirimbo nshya isohokana n'amashusho

Uyu musore w’imyaka 23 yashize hanze iyi ndirimbo uyu munsi ku italiki ya 14/Werurwe/2019. Iyi ndirimbo irabyinitse dore muri iyi minsi indirimbo zo muri Tanzania ziri gusohoka zibyinitse.

 

Kanda hepfo ku mashusho wirebere iyo ndirimbo:

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho