Banner Home-Top

Shaddyboo yateye benshi ururondogoro kuko yavuze ko yinjiza 500000rwf ku isaha mu bitaramo aba yatumiwemo

Shaddyboo yateye benshi ururondogoro kuko yavuze ko yinjiza 500000rwf ku isaha mu bitaramo aba yatumiwemo

Mbabazi Shadia uzwi cyane ku mazina nka Shaddyboo ni umwe mu banyamideli b’abanyarwandakazi bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga , yatangaje ko kwamamaza imideli ari ubushabitsi bukomeye n’ubwo bamwe batarabimenya, yanavuzeko afite byinshi bimuhugije kuburyo atashaka umugabo.

 

Mbabazi Shadia (ShaddyBoo) mukiganiro yagiranye KT Radio yariyamutumiye ubwo yabazwaga k’umwuga we wo kumurika imideli  yavuze ko hari ubwo yinjiza ibihumbi 500000 rwf ku isaha, ShaddyBoo

yavuze ati: “Biterwa n’icyo umuntu ashaka kwamamaza, ku isaha, mu cyumweru, cyangwa mu mezi, nko ku isaha hari igihe nca 500000frw nka postinga cyangwa yantumiye nkajya mu gitaramo yafunguye akabyiniro”.

 

Shaddyboo yateye benshi ururondogoro kuko yavuze ko yinjiza 500000rwf ku isaha mu bitaramo aba yatumiwemo

ShaddyBoo amaze gutangaza ibi bamwe mu bantu bakurikiraga iyi radiyo batangiye guhamagara bvamubwira ko batunguwe n’amafaranga ahabwa mu gihe yitabiriye igitaramo bavugako ari menshi cyane.

Shaddyboo akaba nyina w’abana babiri b’abakobwa yabajijwe niba adaterwa ipfunwe n’uko hari abamwita indaya bitewe n’uko aba yambaye avuga ko muri iyi si ntawe utavugwa ashimangira ko kumutuka kandi we n’abana be bishimiye uko yamabye ntacyo biba bimubwiye.

 Yagize ati”iyo nambaye abana banjye bambwiye ngo mama wambaye neza uri mwiza nange nkireba nkavuga nti waooo Shaddy uraberewe abandi niyo bantuka bingana iki ntabwo mbyitaho”.

Shaddyboo yateye benshi ururondogoro kuko yavuze ko yinjiza 500000rwf ku isaha mu bitaramo aba yatumiwemo

ShaddyBoo na Meddy Saleh n’abakobwa babo babiri

ShaddyBoo yaje gushimangira ko nta mukunzi afite kandi ko ahuze nta mwanya na gahunda afite byo gushaka umugabo. Yakomeje agira ati: “abana banjye barankeneye ibyo kumbwira ndajya kwicara mu rugo, urabizi ntabwo bigezweho iki gihe ugomba gukora n’ibinaba umugabo n’aza azamenye ko hari aho nigejeje yansanze”

Shaddy bakunze kuvugaho uburaya, ndetse no kumwita umwamikazi  w’indaya we avugako ibi bamuvugaho Atari ukuri ko ababivuga ari abanyamakuru baba bashaka ko inkuru zikundwa cyane bagakurikirwa n’abantu benshi.

 

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (1)

  • kwizera bosco

    shadddboo umushaka yabarizwahe ikindi m umpano afite ntago yagira inama abakirihasi ngonabo bagere kurwego nkurw

Andika Icyo Ubivuga Ho