Gisele Precious: Yanyota twari dufite niwe wayitumaze yamitwaro iremereye niwe wayidutuye.

Gisele Precious: Yanyota twari dufite niwe wayitumaze yamitwaro iremereye niwe wayidutuye.

Umuhanzikazi umaze kumenyererwa ndetse no kwigarurira imitima yabatari bake Gisele Yamaze kuba ashyira hanze indirimbo ye yise Niwe.

Muricyi gitondo mukiganiro ubugeni.com yagiranye nawe yatangaje aya magambo ati:

Iyi indirimbo ikubiyemo inkuru y'umunezero n'ibyishomo by'ibyo twabonaga nk'imitwaro ireremeye harimo ibyaha,agahinda n'umubabaro....ariko Yesu akabitumara akabidutura ubu tukaba turi kuririmba ishimwe ry'ibyo yakoze.

Gisele precious yatangiye umuziki wo kuramya no guhimbaza muri 2018 Akaba amaze gushyira hanze indirimbo 5 niyi shya irimo Akaba yatanze ubutumwa kubakunzi be ndetse nabumuziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri rusange agira ati:

Ubutumwa nabaha nuko twakomeza gufatanya kwagura ubwami bw'Imana muri opportunities zose tugize kuko igihe ni gito Kristo agacyura itorero! So reka dukoreshe neza amahirwe twatijwe kuko abahinduriye benshi ku gukiranuka bazaka nk'inyenyeri!

Gisele Precious: Yanyota twari dufite niwe wayitumaze yamitwaro iremereye niwe wayidutuye.

Precious akaba anateganya kuba yazashira hanze album ye ya 1 muri uyu mwaka bidahindutse kandi akaba ateganyako izaba iriho indirimbo umunani. Zuzuye Amavuta akiza kandi ahembura imitima akanomora ibikomere.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho