Umunsi wo gutanga ibihembo bya Salaxy Awards 7 washyizwe ahagaragara

Umunsi wo gutanga ibihembo bya Salaxy Awards 7 washyizwe ahagaragara

Salaxy Awards yari imaze igihe itaba bitewe n’impamvu zitandukanye harimo n’amikoro yababitegura yashyize irongera iragaruka nyuma y’igihe cyinini.

Hashize iminsi abahanzi barashyizwe mu byiciro bigiye bitandukanye kugirango muri muri kiciro hazabonekemo uwegukana igihembo cya Salaxy Awards. Amatora yaratangiye haba ku buryo bwa SMS no ku rubuga wa interineti rwa Salax Awards. Gusa nyuma byaje guhindurwa hakaba hari kubarwa amajwi ya SMS gusa.

Umunsi wo gutanga ibihembo bya Salaxy Awards 7 washyizwe ahagaragara

Ibi ni byo bihembo byatangwaga mbere

Kompanyi yitwa AHUPA Discount Cards Ltd akaba ariyo yateguye Salaxy Awards y’uyu mwaka, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko Salaxy Awards izaba ku italiki ya 31/Werurwe/2019 ikazabera kuri Kigali Serena Hotel. Kuri uwo munsi hazaba ari ku cyumweru.

 

 

Umunsi wo gutanga ibihembo bya Salaxy Awards 7 washyizwe ahagaragara

Nubwo Salaxy Awards igiye kuba ku nshuro ya 7 hari abahanzi bamwe na bamwe bagiye bikura mu irushanwa ku mpamvu zitazwi. Charly&Nina, DJ Pius, Urban Boys, abahanzi bo muri Kina Music n’abandi. Ariko ibi ntibyahagaritse irushanwa gukomeza kuba dore ko abagumyemo ari bo bazahatanira ibihembo.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho