Banner Home-Top

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Inzego z' umutekano zavuze ko Eric Holder w' imyaka 29  ariwe mugabo uri gushakishwa mu gukekwaho uruhare kw' iraswa ryabaye ku cyumweru mu ruhame rigatuma hapfa umuntu. Abantu benshi bakaba barakomerekeye bidakabije muri iryo raswa nyumba hano abantu bose bashatse guhunga bakagenda bagwirirana.Abantu babiri nibo bakomeretse ariko nabyo bidakabije,umuntu umwe niwe wahuye n' ikibazo cy' ihungabana cyatewe no kwikanga.

 

Iraswa rikimara kuba police yasabye abantu gutandukana bakava mu gake kabereyemo iraswa bakoresheje imyuka iryana mu maso.Umuvugi wa police yo muri ako gace ka Vigil yatangaje ko amashusho agaragaza iraswa atagaragara neza.

 

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Umuhanzi Nipsey Hussle yarashwe ahita yitaba imana ahagaze hanze y' iduka rye ry' imyenda ku cyumweru. Dore ko aribwo bucuruzi yari amaze iminsi ahugiyemo umuziki yarawugabanyije.Mu iraswa rye abandi bantu babiri barakomeretse ubwo batambukanya ku bava mu iduka rye.

 

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Kwibuka uyu muhanzi byatangiye gukora aho amafoto ye,amagambo yakundaga gukoresha byose byashyizwe mu nkengero z' imihanda yo mu gace yakuriyemo naho yari atuye.Uyu munsi dore ko afite ibigwi byo kuba Album ye yiswe Victory Lapcool ari nayo yambere yasohoye yarabashije gutorwa muri album zihatanira igihembo cya Grammy Awards mu mwaka wa 2013.

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Uyu muhanzi amazina ye nyakuri yitwa Ermias Davidson Asghedom yakuriye mu majyepfo ya Los Angeles akiri muto akaba yari umunyamuryango wa Rollin' 60s street gang ikaba ari group izwi muri amerika ikoresha ibiyobyabwenge.Nyuma yaje kuyivamo aba umuntu utegura ibikorwa rusange byo gufasha abatishoboye hakusanywa inkunga.

Ucyekwaho kwica Umuhanzi ukomeye Nipsey Hussle yamenyekanye.

Mu gitondo cyo ku cyumweru mbere yuko araswa yari yabyanditse ku rubuga rwe rwa twitter ati:"Kugira abanzi bakomeye ni umugisha".

Mu mwaka wa 2018 yabwiye Los Angeles Times ati:"Nakuriye mu muco w' abarara. Twahoraga ducengana n' urupfu ndetse nabicanyi.Byari nko kuba mu gace kaberamo intambara, aho abantu bapfa buri munsi ariko ntihagire umuntu ubyitaho".

 

Reba Hano amashusho y' indirimbo Nipsey Hussle yaherukaga gusohora:

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho