Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

WhatsApp ni urubuga nkoranyambaga rukoreshwa n’abantu bagera kuri miliyari ebyiri nígice (2.5) kandi ikaba igira udushya nkuko bigaragazwa n’ibintu bishya igenda izana (updates) z’umutekano, zirinda ubutumwa bwawe kandi byose by’ingirakamaro.

Ubugeni.com  bukaba bugiye kubagezaho ibintu 5 bishya bijyiye kongerwa muri WhatsApp.

  1. Dark mode (uburyo bwijimye)

Kimwe mu byifuzwa cyane muri buri porogarame ni ubu buryo bwijimye (dark mode) ari nabyo ubu WhatsApp iri gukora kugira ngo byongerwemo.

Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

2. Gufunguza urutoki/igikumwe (fingerprint)

Verisiyo nshya ya WhatsApp ikoreshwa muri iPhone ikaba yo yarabitangije mu gukoresha fingerprint(igikumwe), Isura (Face ID) kuri iPhone nshya n’ubwo abakoresha Android batarabona ubu buryo ariko bukaba bujyiye kuza vuba. Bikazakorana na telephone zisanzwe zifite fingerprint scanner.

Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

3. Uburyo bwifoto mu ifoto (Pip Picture-in-Picture)

Uburyo bw’ifoto mu ifoto bukaba bwari buhari nkuko WhatsApp ibitangaza ariko kuri ubu ikaba iri kubinoza neza. Nubwo ubu buryo butarajya hanze, biteganijwe ko

abayikoresha bazajya bakina video ukaba wakora n’ibindi (background). Kuri ubu WhatsApp irabifunga byose iyo usubiye inyuma. 

Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

4. Consecutive voice messages

Ubu ni uburyo bumenyerewe cyane cyane kubakoresha Telegram akaba ari uburyo bwo gukina amajwi mu buryo bukurikiranye hadasabwe gufungura rimwe rimwe.

Igihe wakiriye ubutumwa bwinshi bw’amajwi ufungura ubutumwa bwa mbere (bubanza) ubundi butumwa bukifungura bukurikiranye.

 5. Amakuru ku butumwa bwohererejwe benshi (forwarded information)

WhatsApp ikaba ijyiye gushyiramo uburyo bwo kumenya amakuru ku nkuru wohererejwe n’abandi. Ukaba wamenya umubare w’abantu ubwo butumwa bwaba bwohererejwe.

Ibintu 5 bishya WhatsApp ijyiye kuzana

Bimwe mu byavuzwe ruguru hakaba hari ababibonye  baba baremeje uburyo bwo kwakira beta versions

Ibitekerezo (2)

  • Dieudonne nizeyimana

    mwambwira uko umuntu abigenza kugirango abantu ntibabone ko warebye status zabo.ese nigute ureba umubare wa bantu basomye sms muri groupe?

  • potien

    ndunva bizaba aribyiza cyane

Andika Icyo Ubivuga Ho