Papa wa Emiliano Sala yitabye Imana nyuma y'amezi 3 umuhungu we azize impanuka y' indege

Papa wa Emiliano Sala yitabye Imana nyuma y'amezi 3 umuhungu we azize impanuka y' indege

Ibinyamakuru byo mu gihugu cya Argentina byatangaje ko ise wa Emiliano Sala witwa Horacio yitabye imana azize indwara y' umutima nyuma y' amezi atatu gusa umuhungu we nawe yitabye Imana azize impanuka y' indege ubwo yavaga mu gihugu cy' Ubufaransa yerekeze mu gihugu cy' Ubwongereza aho yari yerekeje mu ikipe ya Cardiff City avuye mu ikipe ya Nante.

Aya makuru yatangajwe na Julio Muller umunyapolitiki wo mu gace yari atuyemo,nkuko yabitangaje ati "Horacio yitabye imana mu ijoro ryacyeye azize indwara y' umutima abagana bakoze ibishoboka byose ariko biranga n' inkuru ibabaje cyane ku muryango nyuma y' igihe gito kigera mu mezi atatu gusa babuze umuhungu wabo Emiliano Sala."

 

 

Papa wa Emiliano Sala yitabye Imana nyuma y'amezi 3 umuhungu we azize impanuka y' indege

Horacio ise wa Emiliano Sala i buryo ari kumwe n' umuherwe wa cardiff city sala yari yerekejemo agakora impanuka ataragerayo.

Horacio yari afite imyaka 58 ya mavuko, Umuhungu we Sala we yitabye Imana afite imyaka 28 azize impanuka y' indege mu kwezi kwa Mbere umubiri wa Sala wabonetse hashize iminsi irenga 6 impanuka ibaye usangwa aho imigezi ihuri mu gihugu cy' Ubwongereza aho banasanze ibindi bice by' indege.

Ibice byose by' indege byabonetse ku itariki ya 6 Gashyantare uyu mwaka nyuma y' icyumweru kirenga indege iburiwe irengero.Nyuma y' impanuka ise wa sala yahise afatwa n' umutima nyuma yo kumva inkuru yincamugongo akananirwa kuyakira. Aho yagize ati:"Ntabwo nabyizera n' inzozi. Navuganaga nawe ari mu ndege none sinzongera kubona umwana wanjye."

Papa wa Emiliano Sala yitabye Imana nyuma y'amezi 3 umuhungu we azize impanuka y' indege

Emiliano Sala wakiniraga ikipe ya Nante mu gihugu cy'Ubufaransa akagurwa na Cardiff City yo mu Bwongereza gusa akaza gukora Impanuka y'indege yerekeza muri iyi kipe agahita yitaba Imana

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho