Mark Zuckerberg wa facebook yatangaje impinduka bari gushyira muri gahunda za telefoni za Instagram na Whatsapp.

Mark Zuckerberg wa facebook yatangaje impinduka bari gushyira muri gahunda za telefoni za Instagram na Whatsapp.

Mark zuckerberg umuyobozi ndetse n' uwashinze urubuga nkoranyambaga rwa Facebook.Iyi sosiyete ikaba yaranaguze izindi gahunda za telefoni zikunzwe cyane harimo Instagram na Whatsapp, yatangaje ko bari gushyiramo ibintu bishya harimo guhindura uko zigaragara ndetse n' imikorere yazo ibi yabitangaje nyuma y' inengwa kuri facebook bavuga ko ishyira hanze amakuru y' abakoresha uru rubuga nkoranyambaga.

Mark zuckerberg yagize ati: "Kompanyi ya Facebook irateganya gushyira impinduka muri gahunda za telefoni za Instagram na Whatsapp ariko tuzibanda ku mutekano w' amakuru y' abakoresha izi gahunda". yakomeje avuga ko hari byinshi byo gukora kugira ngo bongere kugarurirwa icyizere.

Mark Zuckerberg wa facebook yatangaje impinduka bari gushyira muri gahunda za telefoni za Instagram na Whatsapp.

Mark Zuckerberg umuyobozi wa Facebook inc ubwo yari mu nama na bakora gahunda za telefoni ndetse n' imbuga.

Ibi Zuckerberg yabitangaje mu nama ihuza abakora gahunda za telefoni (Developers) kuri uyu wa kabiri.

Zimwe mu mpinduka zikomeye Facebook inc iriguteganya gushyira muri gahunda zabo za telefoni harimo.

1.Ubutumwa abantu bohererezanya muri gahunda ya telefoni ya Messenger ikoreshwa mu kuganira buzajya buva kuwa bwohereje bufite ubwirinzi (end to end encryption) ku buryo no mu bubiko bwa facebook badashobora gusoma ayo makuru. Ikindi kandi iyi application izaba ifite ubushobozi bwo kohereza no kwakira ubutumwa buvuye kuri Whatsapp.

2.Muri gahunda ya telefoni ya Instagram bazongeramo uburyo umuntu azajya akurikira undi (Following) mu gihe uwo bakurikiye(Followed) atabimenye, bivuze ngo umuntu azaba afite ubushobozi bwo gukunda ifoto cyangwa amashusho y' umuntu ariko we ntabimenye aribyo bise(private like counts). 

3.Muri gahunda ya telefoni ya Whatsapp ngo bazongeramo uburyo bwizewe bwo kwishyura dore ko ubu buryo bwatangiye gukora mu gihugu cy' ubuhinde ngo bateganya gutangira ku bukoresha hirya no hino ku isi mu mpera z' umwaka.

Umuyobozi wa Facebook yakomeje atangaza ko na gahunda ya telefoni ya Facebook bari kuyisubiramo dore ko yavuze ko ibara ry' ubururu ritazongera kuba itegeko ahubwo umuntu azaba afite ubushobozi bwo kuri hindura.
Ku ruhande rwa Instagram yangoyeho ko umuntu atazongera gushyiraho amakuru abanje gushyiraho ifoto cyangwa amashusho. Ubu umuntu azaba afite ubushobozi bwo gushyiraho amagambo gusa.

Mark Zuckerberg wa facebook yatangaje impinduka bari gushyira muri gahunda za telefoni za Instagram na Whatsapp.

Uburyo bwo kwishyura no kohererezanya amafaranga hagati y' abakoresha Whatsapp Business buri mu mpinduka zizagaragara mu mpera z' umwaka.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho