Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Bimaze kumenyerwa ko abanyarwanda bajya kuba mu mahanga bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nko kwiga, gusura inshuti n’imiryango n’izindi. Gusa rimwe na rimwe hari igihe urubyiruko rugiye kwiga hanze ruhura n’ibirangaza byinshi bigatuma bagira imyitwarire itari myiza dore ko nta mubyeyi uba ubahozaho ijisho.

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Umusore w’umunyarwanda, Romeo Axel UWEMERA, wagiye mu gihugu cya Canada mu mugi wa Montreal kwiga yo ibijyanye no gukora filime yatangiye umushinga wo gukora filime izaba igira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga.

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Mu gihe bari gufata amashusho y'iyi filime

Iyi filime ishingiye ku bintu bikunze kuba kubana bamwe na bamwe b’abanyarwanda dore ko hari abagera hanze y’ U Rwanda bagatangira kwishora mu ngeso mbi kubera ko ababyeyi babo baba batakiri kumwe nabo

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Iyi filime ikaba inagamije gusigasira umuco nyarwanda dore ko ugaragaramo. Kuri ubu iyi filme yiswe KWIZERA ikaba yarangiye gutirwa amashusho mu gihugu cya Canada bikaba biteganyijwe ifatwa ry’amashusho rikaba rizarangira muri Gicurasi taliki ya 5. Romeo Axel uri gutungunya akanayobora iyi filime yadutangarije ko bazayishyira hanze mu kwezi kwa Nzeri 2019 bibaye ntagihindutse.

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Romeo Axel yatangarije byinshi Ubugeni.com kuri iyi filime agira ati: “Iyi filime twategute ifite inyigisho nziza kandi zifite akamaro haba ku babyeyi cyangwa urubyiruko rujya kuba mu mahanga. Ababyeyi bohereza abana babo kwiga mu bindi bihugu,bage ba banza bamenye imyitwarire y’inshuti abo bana babo basanzeyo, kuko umwana utandukanye n’ababyeyi aba abonye uburenganzira bwo gukora ibyo yifuza byose. Abana nabo bajya kwiga mu bindi bihugu bage birinda abantu babashora mu ngeso mbi.”

Umanyarwanda Romeo Axel utuye muri Canada ari gukora Filime yo kugira inama urubyiruko rujya kuba mu mahanga

Bamwe mu bakinnyi bazakina iyi filime harimo Katrina HOLDER, Sarah LARMONY, Pira KINDAS, Micheal CZEMERYS.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho