Umunyamakuru Usher Olivier agiye kurushingana n’umunyarwandakazi utuye muri Norvège

Umunyamakuru Usher Olivier agiye kurushingana n’umunyarwandakazi utuye muri Norvège

Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo Kagiraneza Olivier bamwe bazi ku izina rya ’Usher’, uyu akaba ari umunyamakuru wakoze igihe kinini ku Izuba Rirashe, yateye ivi asaba umukunzi we Munezero Liliane kumubera umugore, undi abyemera atazuyaje, none ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo irarimbanije.Nyuma y’uko tariki ya 11 Ukuboza 2018 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye i Kampala muri Ambasade ya Norvège dore ko uyu mukunzi we asanzwe atuye muri iki gihugu, kuri ubu bamaze gusohora impapuro (invitation) zitumira inshuti n’abavandimwe mu bukwe nyirizina bwabo.

Umunyamakuru Usher Olivier agiye kurushingana n’umunyarwandakazi utuye muri Norvège

Ubwo Usher Olivier na Munezero Liliane basezeranaga kubana mu mategeko

Nkuko bigaragara kuri ubu butumire biteganijwe ko tariki ya 14 Nyakanga 2019 ari bwo ubu bukwe buzataha aho ku isaha ya saa tatu (9h00) hazaba imihango yo gusaba no gukwa ikabera mu busitani bwo kwa Rujugiro mu rugo i Gikondo, aha ni naho bzasezeranira imbere y’Imana ku isaha ya saa munani (14h00), maze nyuma y’iyo mihango abatumiwe bakirirwe n’ubundi muri ubu busitani.

Umunyamakuru Usher Olivier agiye kurushingana n’umunyarwandakazi utuye muri Norvège

Kagiraneza Olivier yabaye umunyamakuru w’imyidagaduro igihe kinini ku kinyamakuru Izuba Rirashe

Mu kiganiro twagiranye na Usher Olivier nyuma yo gushyira hanze ubutumire, yavuze ko yishimiye cyane uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe. Ati: "Ndumva nishimye cyane, azaba ari umunsi udasanzwe mu buzima bwanjye kuko bizaba bibaye ubwa kabiri nishimye nyuma yo gusoza kaminuza. Muri make umutima wanjye uranezerewe!"

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho