Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

 Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

Itsinda ry’abaramyi muri Zion Temple Celebration Center ishami ry’I Nyarutarama ryitwa Asaph Worship Band batangaje indirimbo icumi zizaba zigize albu yabo yabo ya gatatu. Mu kiganiro n’abanyamakuru Pastor JB Kanyangoga, umushumba mukuru wa Zion Temple Celebration Center ishami rya Nyarutarama, yasobanuye byinshi ku bijyanye n’iri tsindi cyane cyane ku bijyanye n’umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Iri tsinda rigizwe na GASASIRA RUGAMBA Serge umaze kumenyekana mu kuramya no guhimbaza Imana, UWINEMA Adeline, MUTESI Chloé Florence hamwe na Pastor JB Kanyangoga ubagira inama akanabandikira indirimbo zimwe na Zimwe dore ko ari we wanditse indirimbo ziri kuri album yabo ya gatatu.

 Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

Aba ni bo baririmba muri Asaph Worship Band; UWINEMA Adeline, GASASIRA RUGAMBA Serge na MUTESI Chloé Florence 

Iyi album ya Asaph Worship Band igizwe n’indimbo icumi arizo This is real, My declaration, Living Sacrifice, We believe, In your house, I am coming back, Fresh revival, I will sing again, You are worthy n’Abera b’Imana ikaba ari nayo ndirimbo yonyine iri mu rurimi rw’ikinyarwanda bashyize kuri iyi album yabo Living Sacrifice bishatse kuvuga igitambo kizima mu rurimi rw’ikinyarwanda. Iyi ndirimbo zose zikaba ari izo kuramya no guhimbaza Imana.

 Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

Pastor JB Kanyangoga n'umufasha we

Pastor JB Kanyangoga yasobanuye impamvu n’inkomoko y’iyi album yabo agira ati: “Indirimbo Living Sacrifice yitiriwe album yose yaje nk’ihishurirwa ry’imbitse ryo guha ubuzima bwacu Umwami Imana yacu ntacyo dusize kandi mu kumvira kose. Iyi ndirimbo kandi ni ukwamamaza rwose y’uko twiyemeje by’ykuri guha ubuzima bwacu Imana nk’ibitambo bizima, ibi tukabibonera mu buryo tubayeho ku bwe hano mu isi biciye mu mwana wayo Yesu Kristo umwami n’umukiza wacu…Iyi album “Living Sacrifice” iduhamagarira kubaho ku bwe! Ijambo ry’Imana kandi riduhamagarira gutanga imibiri yacu ngo ibe ibitambo bizima.”

 Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

Dr. Paul M. GITWAZA umuyobozi wa Zion Temple Celebration Center yashimiwe cyane n'iri tsinda rya Asaph Worship Band ku bw'ubufasha abaha

Iri tsinda rimaze kugira indirimbo zigera kuri 28 zikubiye muri album eshatu ari zo Glorious Resurrection, Paid in Full na Living Sacrifice. Iri tsinda riranashimira umuyobozi wabo mukuru Dr. Paul M. GITWAZA kubwo kubashyigikira cyane mu buryo butandukanye nko kubasengera n’ibindi. Kandi banashimira abakristo bose bateranira muri Zion Temple Celebration Center ishami rya Nyarutarama.

 Asaph Worship Band yo muri Zion Temple ishami rya Nyarutarama yatangaje indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya 3 bise Living Sacrifice

Bamwe mu bagize Zion Temple ishami rya Nyarutarama bari baje kwifatanya na Asaph Worship Band mu gutangaza indirimbo zizaba ziri kuri album yabo ya gatatu. 

Kanda kuri iyo videwo ubashe kumva indirimbo Living Sacrifice yitiriwe album yabo

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho