Perezida Donald Trump yasabye ingamba zihutirwa mu kurinda Umuyobora w' itumanaho ku bigo by'ikoranabuhanga by' abanyamahanga

Perezida Donald Trump yasabye ingamba zihutirwa mu kurinda Umuyobora w' itumanaho ku bigo by'ikoranabuhanga by'  abanyamahanga

Perezida wa leta zunze ubumwe z'Amerika Donald Trump yatanze itegeko ko leta igomba gutangiza gahunda yihutirwa yo kurwanya ibibazo by' ikoranabuhanga biterwa n'ibigo biva mu mahanga bitagenzuwe maze bigakoresha itumanaho ndetse n'ibikorwa remezo by'ikoranabuhanga by'Amerika.

Amakuru dukesha ibitangazamakuru birimo BBC na Bloomberg biravuga ko iri tegeko rwasinywe kuri uyu wa gatatu rishyirwaho umukono na perezida Donald Trump.Bakomeza bavuga ko perezida trump yashakaga cyane kwibasira ibigo by'ikoranabuhanga bituruka mu gihugu cy'Ubushinwa kuko nibyo bifite isoko rinini ry'ikoranabuhanga mu gihugu cya leta zunze ubumwe z'Amerika, ibi bihugu bikaba biri mu ntambara y'ubucuruzi hagati yabyo.Dore ko ubushinwa aribwo bukurikira Amerika mu bihugu bikize cyane mu by' ikoranabuhanga.

Perezida Donald Trump yasabye ingamba zihutirwa mu kurinda Umuyobora w' itumanaho ku bigo by'ikoranabuhanga by'  abanyamahanga

Biravugwa ko huwaei ariyo yibasiwe muri iritegeko dore ko ariyo ifite isoko ryo gucura ibikoresho by' itumanaho kurusha Ibindi bigo.

Yasinye itegeko ribuza Ikigo cyangwa sosiyete iyariyo yose gukoresha ibikoresho by'itumanaho biturutse mu bigo by' abanyamahanga, yabikoze avuga ko aribyo bitera ibibazo. Iri tegeko nta kigo na kimwe ryavuzeho ariko abasesenguzi bavuze ko ari Huawei bashatse kwikoma.Dore ko iki ari cyo kigo cya mbere gicuruza ibikoresho by' inshi by' itumanaho kurusha ibindi mw' isi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho