Google yahagaritse zimwe muri serivisi za Huawei kuri Android

Google yahagaritse zimwe muri serivisi za Huawei kuri Android

Nyuma yaho perezida Donald Trump asabiye ibigo bikoresha ibikoresho by' itumanaho byo mu mahanga kubihagarika.Ikigo gikomeye cya Google cyatangiye gufatira imyanzuro ibigo by' ikoranabuhanga bituruka hanze ya leta zunze ubumwe z' Amerika. Ku ikubitiro Google yatangiye guhagarika zimwe muri service ndetse n' impinduka zimwe na zimwe za gahunda iyobora telefoni ya Android ku kigo cya Huawei.

Google yahagaritse zimwe muri serivisi za Huawei kuri Android

Huawei yavuzwe cyane ko ariyo mpamvu yatumye Perezida Trump ashyiraho itegeko rikumira ibigo by' itumanaho byo hanze ya amerika kugurisha ibikoresho muri amerika.Huawei nicyo kigo cya kabiri cyigurisha telefoni nyinshi kwisi.

Google yahagaritse zimwe muri serivisi za Huawei kuri Android

Biravugwa ko telefoni nshya Huawei yashyize ku isoko hari serivisi zimwe na zimwe za android zitazaba zifite.Google yavuze ko yabikoze mu gukurikiza itegeko ndetse no gusuzuma ubuziranege bw' ibikoresho bishya bikoresha serivisi na gahunda zabo.Huawei yo ntiyagize icyo ivuga kubyo Google yatangaje.

Google yahagaritse zimwe muri serivisi za Huawei kuri Android

Ibi bivuze iki kubakoresha Telefoni za Huawei?

Abantu basanze bafite telefoni za Huawei bo bazajya babasha gukoresha gahunda zose za google ndetse n'impinduka (Updates) bizajya bibageraho ku gihe.Ariko Android yanyuma google yashyize hanze umwaka ushize ntabwo telefoni za Huawei zimwe na zimwe zizaba ziyifite.

Telefoni Huawei izakomeza kujya isohora zishobora kuza zidafite gahunda za telefoni zirimo Youtube na Google Maps. Umunyamakuru w' ikoranabuhanga Ben Wood yavuze ko izi ngamba za Google zizagira ingaruka ikomeye kubakoresha ibikoresho bya Huawei.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho