Jose Mourinho yavuze ko Lionel Messi adakwiriye Ballon d'Or uyu mwaka!

Jose Mourinho yavuze ko Lionel Messi adakwiriye Ballon d'Or uyu mwaka!

Uwahoze ari umutoza w' ikipe ya Manchester United ndetse akaba anakora kuri Television ya Bien Sport Jose Mourinho yatangaje ko afite amakenga yo kuba messi adakwiriye gutwara Igihembo cya Ballon d'Or uyu mwaka.

Jose Mourinho yavuze ko Lionel Messi adakwiriye Ballon d'Or uyu mwaka!

Messi yatsinze ibitego 2 mu mukino wa nyuma wa shampioyona wabahuje na Eibar.Umukino ukarangira ari bitego 2 kuri 2.

Lionel Messi yagize umwe mu mwaka w' imikno mwiza kurusha undi mukinnyi uwariwe wese.Dore ko amaze gutsinda ibitego 48 mu mikino 48, ndetse atanga imipira ivamo ibitego igera kuri 22.Uru ruhare rwe rwatumye ikipe ye ya FC Barcelona itwara igikombe cyabo cya kane mu myaka 5, bakaba bitegura ko gutwara Copa del Rey mu gihe batsinda Valencia kuri uyu wa gatandatu.

Jose Mourinho yavuze ko Lionel Messi adakwiriye Ballon d'Or uyu mwaka!

 

Nubwo ariko bakoze ibi byose, uyu mwaka w' imikino ntabwo washimishije abakunzi ba FC Barcelona nyuma yo gusezererwa isebejwe na Liverpool muri 1/2 cya UEFA Champions League.Ibi byatumye Jose Mourinho mu kiganiro cye atangaza ko atizera ko Messi uyu mwaka yakagombye guhabwa Ballon d'Or kubera ko yakuwemo nabi muri Champions league.

Jose Mourinho yavuze ko Lionel Messi adakwiriye Ballon d'Or uyu mwaka!

Messi aheruka gutwara Ballon d'Or mu mwaka wa 2015. Ubwo ikipe ye ya FC Barcelona yatwaraga Champions league itsinze Juventus FC ku mukino wa nyuma.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho