Ububiko bw'amakuru y'ibyamamare byo kuri instagram yashyizwe ahagaragara kuri interineti mu buryo butemewe.

Ububiko bw'amakuru y'ibyamamare byo kuri instagram yashyizwe ahagaragara kuri interineti mu buryo butemewe.

Ububiko bunini cyane bw'amakuru y'ibyamamare,ibigo by'ikorera ndetse n'abantu bakurikirwa cyane kuri instagram yasanzwe kuri interineti yashyizwe ahagaragara mu buryo butemewe.Ubu bubiko (Database) busanzwe bubikwa mu kigo cy'ikoranabuhanga cy'Amazon bwasanzwe kuri murandasi nta jambo ry'ibanga risabwa umuntu ushaka kw'injiramo akareba amakuru yose.Mu gihe iyi nkuru dukesha ikinyamakuru techcrunch yatugeragaho hari hamaze kubonwa amakuru y'abantu bagera kuri miliyoni 49 kandi byakomeje gukura buri saha.

Ububiko bw'amakuru y'ibyamamare byo kuri instagram yashyizwe ahagaragara kuri interineti mu buryo butemewe.

Nkuko bivugwa n'ababonye ayo makuru bwa mbere bavuze ko mu makuru yabonetse higanjemo amakuru y'ibyamamare.Mu makuru yabonywe bavuze ko imyirondoro(Bio) biri mu byatumye bamenya ko ari yerekeye abantu bo kuri instagram.
Umushakashatsi mu byerekeye ikoranabuhanga Anurag Sen niwe wavumbuye ko iyo database ari iya Instagram maze ahita abimenyesha ikinyamakuru TechCrunch mu gushaka uwaba afite uruhare mu gushyira ahagaragara aya makuru ndetse no kurinda ubu bubiko.

Ububiko bw'amakuru y'ibyamamare byo kuri instagram yashyizwe ahagaragara kuri interineti mu buryo butemewe.

Ikinyamakuru cya TechCrunch cyavuze ko cyasanze imyirondoro y'abantu bakomeye bakoresha instagram cyane, bakomeza bavuga ko bagerageje kuvugisha bamwe mubo basanze muri ubu bubiko gusa nta muntu wemeraga kuvuga ko imyirondoro ariye, uretse abantu babiri batashatse ko imyirondoro yabo ijya hanze nibo bemeye ko imyirondoro yasanzwe mu bubiko bwashyizwe hanze ari iyabo.


Facebook ifite mu nshingano gahunda ya telefoni ya Instagram yanditse ku rubuga rwabo rwa twitter bagira bati:"turimo turakora ubushakashatsi mu kugira ngo turebe niba amakuru yashyizwe hanze yiganjemo email na telefoni yaba ari ayacu koko."

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho