Unai Emery cyangwa Maurizio salli ninde ukeneye igikombe cya Europa league cyane.Byinshi wamenya

Unai Emery cyangwa Maurizio salli ninde ukeneye igikombe cya Europa league cyane.Byinshi wamenya

Amakipe abiri akomeye mu gihugu cy'Ubwongereza Arsenal na Chelsea nizo zizakina umukino wa nyuma wa UEFA Europa league mu mugi wa Baku ku munsi w'ejop tariki ya 29 Gicurasi 2019.Aya makipe yombi yakoze urugendo rurenga ibikometero 6000 kugira ngo bagere aho bazakinira.Ikindi wamenya kandi aya makipe yombi atozwa n'abatoza bashya mu makipe yabo aribo Unai emery na Maurizio Salli.Uyu mukino ufite byinshi uvuze kuri aba batoza dore ko Salli afite impungenge zuko adashobora gutoza umwaka w'imikino utaha mu gihe unari emery nawe afite igitutu cyo kuba atarabonetse mu makipe 4 azitabira imikino ya UEFA Champions league.

Unai Emery cyangwa Maurizio salli ninde ukeneye igikombe cya Europa league cyane.Byinshi wamenya

Umukino wa nyuma wa UEFA Europa league uvuze iki kuri Maurizio Salli?

Uyu mukino ushobora kuba udahagije ariko utanga icyizere mu mwaka we wa mbere wo muri Chelsea.Uyu mukino ushobora kumwongerera amahirwe yo gutoza iyi kipe mu mwaka utaha w'imikino.Salli aramutse atwaye iki gikombe yaba afite icyizere ndetse yandika n'ibigwi mu mwaka we wa mbere.Ibi byamufasha gusiba ibikomere yateye abafana ba chelsea ubwo yatsindwaga ibitego 6 na Manchester City.

Unai Emery cyangwa Maurizio salli ninde ukeneye igikombe cya Europa league cyane.Byinshi wamenya

Umukino wa nyuma wa UEFA Europa league uvuze iki kuri Unai Emery?

Uyu mukino wa nyuma uvuze byinshi kuri unai emery, dore ko ari umwe mu batoza batwaye iri rushanwa inshuro nyinshi.Yatwaye iki gikombe inshuro eshatu y'ikurikiranya atoza ikipe ya FC Sevilla.Dore ko ubwo aheruka ku gitwara mu mwaka wa 2015 yatsinze Jurgen Klopp ku mukino wa nyuma.
Unai emery yagaragaje ko ashoboye kuba umusimbura wa arsene wenger wari umaze imyaka 22 mu ikipe ya arsenal.Aramutse atwaye iki gikombe byakongera icyizere cye mu ikipe ya arsenal agakomeza gukundwa n'abafana

Uyu mukino ukazaba ejo saa tatu ku isaha y'i Kigali.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho